Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yabujije abakozi gutanga amakuru

Abakozi bakora mu bitaro bya Rwamagana bamaze ibyumweru bitatu babujijwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro kuzigera bavugana na rimwe n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ari yo yose. Uyu muyobozi kandi nawe ubwe ntajya atanga amakuru kuri urwo rwego rw’imirimo rusange akuriye.

Abakozi banyuranye bo mu bitaro bya Rwamagana babwiye Kigalitoday ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mata uyu mwaka Dr Uwariraye Parfait yavugiye mu nama ihuza abakozi b’ibitaro ko adashaka kuzigera yumva bavuganye n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ariyo yose, by’umwihariko igihe baba bashaka kugaragaza cyangwa babajijwe ku migendekere y’ibyo bitaro, ndetse ngo habe no gutanga amakuru asanzwe ku mirimo n’ibikorerwa muri ibyo bitaro.

Ibi ngo byasembuwe n’uko abo bakozi bamubazaga ku bijyanye n’agahimbazamusyi kamaze amezi ane gahagaritswe muri ibyo bitaro kandi bakaba batanamenyeshwa igihe kazongera gutangirwa.

Agahimbazamusyi gahabwa abakozi mu bitaro byose mu Rwanda, kakagendana n’umubare w’abarwayi ibitaro byakiriye. Mu bitaro bya Rwamagana ariko, ako gahimbazamusyi bita PBF kahagaritswe na minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka, ategeka ko kazasubizwaho ibibazo byavugwaga mu bitaro bya Rwamagana nibikemuka.

Ubwo bamwe mu bakozi babazaga uko ibyo bibazo byazakemuka ngo bongere bahabwe ako gahimbazamusyi nibwo umuyobozi w’ibitaro, Dr Uwariraye Parfait, yabasubije ko ibyo nta gihe kizwi bizakemukira kandi abihanangiriza ko adashaka kumva babibajije mu itangazamakuru.

Mu mvugo y’aba bakozi, bagize bati “Diregiteri w’ibitaro yavuze ko adashaka ko hagira n’umwe mu bakozi uzigera avugana n’itangazamakuru cyangwa ngo atange amakuru ayo ari yo yose avuga ku bitaro mu gitangazamakuru icyo ari cyo cyose.”

Abandi bakozi babwiye Kigalitoday ko ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo mu Rwanda, Muganga uyobora ibitaro bya Rwamagana yongeye kuvuga ko atifuza amakuru avuga ku bitaro mu bitangazamakuru.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Turatabariza abakozi b’ibitaro bya Rwamagana, kuko kugeza ubu Nyakubahwa Minisitiri w’ubuzima ntiyari yaca inkoni izamaba ngo asubize agashahara izo nzirakarengane zahaniwe umwanda w’ibitaro, mu gihe abari babishinzwe bo bigaramiye. Naho uyu muyobozi w’ibitaro bya ku gitugu araroze, ariko nibura ntasumbanya abakozi nk’uwo yasimmbuye

Mutabare.

xxxx yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Itangazamakuru riraharabika nanjye mu kigo nyobora ntiwamvugana

da borno yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Mwebwe muravuga uwabageza mu bitaro ngo murebe igitugu ayoboza ngo nuko yoherejwe na Minister da. Nzaba numva gusa birababaje ari ku bakozi nimiryango batunze aho umuntu bamukoresha asa naho adahembwa ahubwo wajya kugira icyo ubaza ngo ziba. yagezeho avuga ati"vous allez travail sur un batton de fer" mumbwire namwe niki gihe turimo. yemwe banyamakuru ba goodmorning rwanda mudutabare turabatabaje.

Gahigi Jacque yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

ariko uriya muyobozi afite ukuri kuko muri institution iyariyo yose igira uko itanga amakuru!njye nk’umuntu uturiye rwamagana ndashimira MINISANTE kuba yaraduhaye umuyobozi mwiza nka Dr Parfait kuko ni umukozi pe kandi amaze guhindura byinshi mu bitaro byacu!nk’abanyamakuru muzamwegere mumuganirize kuri ibyo bibazo abakozi bafite ndamuzi azabasobanurira neza apana kumva amagambo!

kongwe yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Wa mudogiteri we ukwiye kureka abantu bakisanzura kuko uwo muco waracitse kera cyane ukwiye kumenya ko igitugu cyavuyeho cyararangiye

yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

ARASEKEJE,IBI SE BIBAHO?PFB SE AYOBEWE AHO IVA NI UKO ITANGWA?N’IMPAMVU IHAGARIKWA?NIBA ABAKOZI BE BATARI PERFORMANTS NIBA NTA SOINS DE QUALITE BATANGA MU BITARO BYE,ARASHAKA SE NGO BIZACECEKWE|?AHUBWO IL DOIT AMELIORER TOUT CA,ARIKO GUCECEKESHA ABANTU GUTYA NJYE NDUMVA ATARI GESTION NZIZA KANDI ABAKOZI BAKENEYE UBWISANZURE"LES APPARENCES SONT TJRS TROMPEUSES"ARASA NKUMUNTU UTACECEKESHA ABANTU EN PLUS MU BITARO.

gyna yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Igihe cyo gucecekesha abantu cya rarangiye ahubwo inama na
mugira ni ukumva ibitekerezo byabo ayobora ,kuko atayobora
inyamaswa.Kandi yiyumvishe neza ko atariwe uyoboye ibitaro bya Rwamagana bwa mbere yewe si nawe wa nyuma.
Gucecekesha abantu niko gutumaba bavuga ,kuko tutazongera
kwemera guhanirwa umuyobozi wa naniwe kuyobora ,ukuri tuzagushyira ahagaragara.

ntamugabumwe jean yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Uyu mugabo ku ifoto asa nk’uwaba serieux ariko ibikorwa bye biramwangiriza pe.

’L’habit ne fait pas de moine’ niko numva abafaransa bavuga.

Mugire amahoro

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ariko uyu muyiobozi yabaye mu yihe community uziko hagira ngo nta muco ntiyize ubwo se ashaka kugera ikirenge mu Fidele Castro wangaga itangazamakuru urunuka bigaragare neza uyu mugabo ari umunyagitugu nkawe. Abandi barizihiza ubwisanzure bw’itangazamakuru tariki 3/ Gicurasi buri mwaka we akariniga.

Iby’uyu mugabo muzabyigeweho neza birashoboka ko yaba hari ibyo ahishira ariko kandi si byiza abanyamakuru ahubwo mu mwubandeho kuko njye ndumva aremwe mu buryo budasanzwe.

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Reka tuzabwire ba banyamakuru ba GOOD MORNING RWANDA kuri Radiyo Flash bazaze bagushyire ahabona wa mu dogiteri we?

mugabo yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Uyu mudogiteri rwose ahubwo aritanze! iyo udatanze amakuru ahubwo niho uba uyatanze! arambabaje ni kangahe bahora babwira abayobozi b’ibigo runaka kuvugana n’itangazamakuru? ariko bo ugasanga bari kubwira umunyamakuru wabasuye ngo iyo ubanza ukatumenyesha! none se umunyamakuru agendera ku itegeko ry’umuyobozi? ahubwo abaza abo ayobora nyuma nawe ukaza kumubaza ukurikije n’ibyo abo ayobora mamutangarije!

hahaha! yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka