Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yasobanuye ibyavuzwe kuri ako karere na BBC-Gahuzamiryango

Nyuma y’inkuru yatangajwe na radio BBC y’Abongereza ku italiki ya 26/2/2013 mu rurimi rw’Ikinyarwanda ivuga ko hari abaturage bafunzwe mu karere ka Rubavu bazira kudatanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza bita mituweli, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakurikiranye icyo kibazo busanga nta muturage wafunzwe azira ko atatanze umusanzu wa mituweli.

Robert Maniragaba ukurikiranyweho kubuza abaturage kwitabira mituweli.
Robert Maniragaba ukurikiranyweho kubuza abaturage kwitabira mituweli.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan aravuga ko uwafunzwe yitwa Robert Maniraga wafunzwe kubera kugandisha abaturage ababuza kwitabira mituweli ndetse akagera ubwo aterana amagambo n’abayobozi bashishikazaga abaturage avuga ko ngo bari gukusanya amafaranga asimbura inkunga abanyamahanga bahagaritse.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko uyu Robert Maniragaba atari ubwa mbere agaragaweho kurwanya gahunda nza leta kuko no mu gihe mu Rwanda hakorwaga umuganda ukomeye wo gufasha abaturage kuva muri Nyakatsi nabwo yaranzwe no guca abaturage integer mu gihe barimo biyubakira inyubako zibereye Umunyarwanda w’iki gihe.

Abitabiriye ubwisungane mu kwivuza ntibarembera ku mbuga.
Abitabiriye ubwisungane mu kwivuza ntibarembera ku mbuga.

Bwana Sheikh Bahame Hassan uyobora akarere ka Rubavu avuga ko kubera ubwitabire bwari ku gipimo cyo hasi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, inzego z’ibanze zashyize imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga ubwisungane bakagenda banyura mu ngo kugira ngo bibutse abaturage gutanga ubwisungane.

Ubwo bari mu iki gikorwa ngo nibwo Maniragaba yagaragaye agandisha abaturage. Uyu ngo yahise yamaganwa n’abaturage bamushyikiriza abayobozi atabwa muri yombi ngo yisobanure ariko ngo mu by’ukuri nta wundi nta muturage wigeze ahutazwa.

Hari abaturage bamaze kumenya akamaro ka mituweli badatseta ibirenge mu kwisunga abandi.
Hari abaturage bamaze kumenya akamaro ka mituweli badatseta ibirenge mu kwisunga abandi.

Kugera ku italiki ya 25/2/2013, mu karere ka Rubavu ubwisungane bwo kwivuza mituweli bwari munsi ya 80% mu gihe utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba twari hejuru y’icyo gipimo twose. Icyakozwe ni ugushishikariza inzego zibanze kwibutsa abaturage gutanga ubwisungane abafite intege nke bagasindagizwa.

Ubu akarere ka Rubavu kabarirwamo abatishoboye ibihumbi 47 bacyeneye gufashwa kubona ubwisungane. Ubu ngo mu rwego rw’akarere harakusanywa inkunga zo kubabonera ubwisungane binyuze mu madini, mu mahuriro y’abacuruzi n’abandi bishoboye.

Abari mu bwisungane mu kwivuza mu Rwanda bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi z'abarwayi.
Abari mu bwisungane mu kwivuza mu Rwanda bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi z’abarwayi.

Kigali Today yashoboye kuganira n’abaturage ku mpamvu zituma batitabira gutanga umusanzu wa mituweli, bavuga ko abenshi babiterwa n’ubushobozi bucye burimo kubura amafaranga kuko bangirijwe n’ibiza byabaye umwaka ushize.

Abandi baravuga ko intambara yabaye Congo yabahutaje bitewe n’uko isoko ry’ibihingwa byabo ryahungabanye kandi ngo mu by’ukuri badashobora kubonera rimwe amafaranga basabwa, dore ko ngo abaturage batemererwa gutanga uwo musanzu mu byiciro.

Abaturage baravuga ko utekereje kuyatanga mu byiciro abashinzwe gukusanya iyo misanzu bamubwira ko bidashoboka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuki président wa congo atemera kurekura ubutakabwa congo? yoshwa nande. twebwe ngaba turage iyotubona mugihugu ndakigenda tubifata ngikosarya president,urebye ukundu president Paul kagame yakoz’igihugunce wakumwirwa zatanzani...

BRITHON KAKULU yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Rwose banyamakuru mugerageze kuba aba"Professionals" Amafoto y’iyi nkuru(abiri aheruka)ndabona ariyo mwakoresheje no ku nkuru ivuga ibya mituweli mu karere ka Nyamasheke!

Iranzi yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

njye ndabona azira ubusa

bobo yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Abayobozi binzego zibanze basigaye bitwa abategetsi ndatanga urugero rwibbyambayeho mumurenge wakarangazi witwa murenzi muhamagaye kuri phoni mubwira komucyeneye kd tutaziranyi ariko uko yanshubija biteye agahinda nisoni birababaje kumva abayobozi baririmba serivise nziza kandi nabo batayitanga, uyu muyobo yigize akamana atuka abaturage yariye amafaranga yabaturage yatanzwe na RDB yingurane yubutaka kubaturage baturanye na parki akagera mfite ibimenyetso , iyi nkuru mushatse kuyimenya birusiho mwampamagara kuli mtn
0788640522.

kayitare yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka