Umushahara wa muganga ntiwahindutse; hazavugururwa agahimbazamusyi

Minisitiri w’Ubuzima aremeza ko amafaranga y’agahimbazamushyi ku baganga n’abaforomo azagenwa n’ibyo komisiyo ishinzwe gukurikirana icyo kibazo izaba yabonye, bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa y’uko abaganga bagiye gukatwa 40% by’umushahara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 22/03/2012, Minisitiri Agnes Binagwaho yatangaje ko umushahara w’abaganga mu gihugu cyose ari umwe, icyo ako kanama kazakora ni ugusuzuma niba aho umuganga akorera hahwanye n’amafaranga akwiye kubona.

Ati: “Bari gukora isesengura ku mafaranga yose umuganga cyangwa umuforomo abona, nyuma niho bazagena amafaranga bazajya bahabwa bitewe n’aho umuntu akorera kubera ibyo bimusaba”.

Ayo mafaranga azajya agenwa bitewe n’ibyiciro bine ibitaro byo mu Rwanda byagabanyijwemo hakurikijwe ubushobozi bwabyo ndetse n’uko bitagoye kuhakora.

Bivuze ko hari igihe umuganga wo mu mujyi ashobora gusanga agahimbazamusyi ke kagabanutse, mu gihe uwo mu cyaro cya kure yasanga amafaranga yiyongereye.

Raporo izatangwa n’iyi komisiyo igizwe n’abaganga n’abaforomo umunani n’ukora muri farumasi umwe, igomba kuba yashyikirijwe Minisitiri w’Ubuzima ikongera igasuzumwa mbere y’uko igezwa kwa Minisitiri w’Intebe nawe akayishyikiriza inama y’abaminisitiri.

Abagize komisiyo irimo kwiga kuri icyo kibazo batoranyijwe muri kimwe mu bice bine byagendeweho kugira ngo bashyire ibitaro ku murongo hakurikijwe uko bigoranye kubikoramo. Ibyo bice ni ibitaro bigoranye kubikoraho, ibitaro biringaniye mu kubikoreraho, ibiherereye ahahoze za perefegitura ndetse n’ibiri muri Kigali.

Minisitiri Binagwaho yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwirinda kugereranya imishahara y’abaganga ba Leta n’abakora mu bigo byigenga bikomeye kuko Leta ihemba ikurikije umutungo w’igihugu.

U Rwanda ruri imbere muri aka karere mu gutanga imishahara iri hejuru kandi izira igihe; nk’uko Minisitiri w’ubuzima yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kubyerekeye imishahara y abaganga
Singombwa ko Leta iyongera cyangwa iyigabanya.
Ahubwo nukureba

1. Uburyo nyuma y amasaha ya kazi , abo baganga bashobora kwikolera kugiti cyabo, mu Bitaro bya Leta cyangwa za polikliniki z amashyirahamwe yabo baganga.

2. Gushiraho Munganga BANK
Nkuko hari BANK y Abasoda, iyo BANK yafasha abaganga kwikolera kugiti cyabo, nô kubona ibikoresho, kandi amarembo agafunguka kubandi baganga bo mubihugu by Afrika, ngo baze gukora mu Rwanda.

3. Ubuyobozi bw ibitaro byose byo mu Rwanda, bugakoresha abasore n inkumi bize Économie cyangwa Droit, bakubiseho n umwaka wa Management y ibitaro nkuko Solvay Business School ibyigisha. Abana bafite Maitrise en management des institutions des soins des santé.
Ibyo byavana mubushomeri abana bize Economics na Droit. Kuko urebye Directeur général, directeur financier, directeur du personnel. Abo batatu bari m ubuyobozi bw ibitaro, ugakuba n umubare w ibitaro biri mu Rwanda hose, kandi byose, bihesheje akazi benshi kandi bituma ibyo bitaro bigenda kandi bigengwa neza.
. Ibyo bituma abaganga bavura gusa, ibya administration bigakorwa n ababyigiye. Ahubwo abaganga bakitorera umuvugizi wabo ubaserukira ubuyobozi.

Sema kweli yanditse ku itariki ya: 30-03-2012  →  Musubize

ubushishozi ni ngombwa

yanditse ku itariki ya: 25-03-2012  →  Musubize

Ni ukugira ubushishozi ikiganga kiravuna.

yanditse ku itariki ya: 24-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka