Umuganga yahagaritswe kubera kutita ku barwayi

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binangwaho, atangaza ko umuganga wo mu bitaro bya Muhima yahagaritswe kubera kutita ku barwayi.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwo muganga yahagaritswe tariki 29/03/2012 biturutse ku mugore wabyariye muri bitaro bya Muhima ku buryo budakwiriye. Uwo mubyeyi yabyariye mu kirongozi cordor mu gihe muganga wari ushinzwe kumukurikira yari yagiye gusiramura kandi atari inshingano ze.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubuzima, Minisitiri avuga ko mu byo abaganga bashinzwe harimo no kwita ku barwayi babakira neza babagaragariza umutima mwiza no kubasekera.

Minisitiri avuga ko ibikorwa byo kudaha agaciro abarwayi ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa mu kazi k’ubuzima.

Isuzumwa ryakozwe ryasanze 75% by’abaganga bo mu bitaro bya Rwamagana bakeneye guhugurwa ku kwita ku barwayi kuko batanga serivisi mbi bivuye mu gusuzugura abarwayi, kudakora inshingano zabo hamwe no kudaha agaciro akazi bakora.

Mu bitaro bya Ruhengeri ho banga ko abanyamakuru binjira mu bitaro ngo batamenya imikorere mibi ihabera ndetse n’abagiyemo babima amakuru. Urugero ni tariki 25/02/2012 ubwo abanyamakuru bari bagiye kureba abantu bakoze impanuka Mukungwa bakajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri babujijwe kureba abarwayi ndetse bakimwa n’amakuru.

Mu gucyemura ikibazo cy’imitangire mibi ya serivise hashyizweho numero ya telefoni itishyura 114. Abagana serivise z’ubuzima barasabwa kujya bayihamagara bakagaragaza aho serivise zigenda nabi; nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibitangaza.

Bamwe mu bagana serivise z’ubuzima bavuga ko iyo abaganga bababonye bahamagaye kuri iyo nimero babafata nabi. Urugero rutangwa ni umurwayi wayihamagaye tariki 07/02/2012 ari mu bitaro bya Gitwe kubera serivise mbi yahawe maze bituma umurwayi we atitabwaho.

Umuyobozi w’ikigo cy’imenyekanishamakuru ku by’ubuzima (RBC), Arthur Asiimwe avuga ko abahura n’ibibazo bya serivise mbi bahamagara 114 ikibazo cyabo kitacyemuka bakihamagarira minisitiri cyangwa ubundi buyobozi cyane ko ikosa rimwe muri serivise z’ubuzima sishobora gutuma umuntu abura ubuzima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baganga may be ko batazi "ETHICS" Iryo somo batararyize cg bararipingaga.

Emmy yanditse ku itariki ya: 30-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka