Ugucumbagira kwagaragaye mu bwisungane mu kwivuza kuri gukemurwa

Mu gikorwa cyo gusura ibitaro bya Kabutare n’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro biherereye mu karere ka Huye, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho weretswe ibibazo aya mavuriro ahura nabyo birimo n’icy’ubwisungane mu kwivuza buri gucumbagira muri ibi bihe, yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa kuko kigira ingaruka ku baturage.

Minisitiri Binagwaho yazengurutse ibitaro bya Kabutare n’ikigo nderabuzima cya kaminuza nkuru y’u Rwanda kiri muri uyu mujyi, areba uburyo aya mavuriro akora ndetse n’ibyo yaba akeneye kugira ngo abashe gukora neza.

Mu kiganiro n’abakozi banyuranye b’ibi bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima 16 bishamikiye kuri ibi bitaro ndetse n’abakozi b’ibitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda, bamugejejeho ibibazo bitandukanye bihangayikishije ibi bitaro ndetse n’abaturage bivuriza kuri aya mavuriro bahura nabyo.

Ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza bwatinze kuboneka cyane ko kuva mu kwezi kwa nzeri uyu mwaka, menshi mu mavuriro mu Rwanda yakiraga abarwayi bake, nyamara bitari uko nta burwayi buhari ahubwo kuko nta bwisungane babashije kugura.

Aha Minisitiri Binagwaho yavuze ko icyatumaga abaturage batitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza nk’uko byari bisanzwe byaterwaga n’amalisiti y’ubudehe yatinze kubonekera igihe.

Minisitiri Binagwaho ati: “Abaturage bagize ikibazo cyo kumenya ibyiciro babarizwamo kugira ngo bamenye uko bazishyura. Aya malisiti yagombaga guturuka mu budehe. Mu minsi igera ku icumi ishize aya malisiti yarabonetse, abaturage batangiye gushaka ubwisungane kugeza mu Kwakira”.

Abaturage bagera kuri 25% nibo Minisitiri Binagwaho yatangaje ko bazafashwa mu kubona ubwisungane mu kwivuza kubera ko bari mu cyiciro cy’abakene.

Ubuyobozi bw’ibitaro byagaragaje kandi ikibazo cyo kutagira inyubako zihagije, n’izihari zikaba zarashaje kuko zubatswe mu mwaka w’1957. Ibi bitaro bikaba bifite n’ikibazo cy’ibikoresho bidahagije cyane ko biri mu bitaro byakira abarwayi benshi.

Byinshi mu bikoresho bagaragaje ko badafite bakaba babyemerewe kandi ko bagiye kubigezwaho banahabwa igihe cyo kubigezwaho.

Ku kibazo cy’imyubakire, Minisitiri yagize ati: “imyubakire myinshi y’ibitaro, ntibyemerera kuba byabasha gutera imbere kuko ibyinshi biba byarubatswe ku bw’abakoloni, bityo rero bigomba gukorerwa inyigo”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Kayiranga Muzuka avuga ko aka karere kari mu turere twakira abarwayi benshi mu Rwanda kuko bakira abaturage bo mu turere tundi nka Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru. Akarere kandi kanakira n’abaturutse mu zindi ntara cyane cyane abo mu ntara y’Uburengerazuba ndetse n’abaturage baturutse i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikaba biteza ikibazo gikomeye kuko aka karere kadafite amavuriro ahagije. Muri aka karere hari ibitaro bibiri; aribyo ibitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse n’ibya Kabutare. Gafite n’ibigo nderabuzima 16.

Ikigo nderabuzima cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kiri mu mujyi wa Huye rwagati kikaba kigiye gusenywa hakubakwamo ivuriro rifite inyubako zigezweho.

Gerard GITOLI Mbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka