Udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ni icyorezo cyica bucece - Inzobere mu buvuzi

Abakora mu rwego rw’ubuvuzi baravuga ko guhangana n’ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko iki ari icyorezo cyica abantu benshi bucece.

Inzobere mu buvuzi zirasaba ubufatanye mu guhangana n'ikibazo cy'udukoko tugira ubudahangarwa ku miti
Inzobere mu buvuzi zirasaba ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama ya mbere ku kibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, yabereye bwa mbere mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yo “gukora ubuvugizi, kwigisha no gukora uyu munsi”.

Umuyobozi wa Laboratwari y’Igihugu, Dr. Isabelle Mukagatare, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ubukana bw’iki kibazo bisaba abaturage kurushaho kunoza isuku, kandi abaturage bakajya bubahiriza amabwiriza bahawe na muganga mu gihe abandikiye imiti.

Agira ati “Icya mbere ni ukunoza isuku, nk’ibi byo gukaraba intoki neza. Kuko iyo udakarabye neza, usanga twa dukoko tukugumyeho noneho ukaba wakwanduza n’abandi bantu. Icya kabiri ni ukubahiriza uburyo bwo gufata imiti. Hari igihe umuturage arwara, akavuga ngo mugenzi wanjye yigeze kurwara indwara nk’iyi, akajya kumusaba utunini yasaguye kandi wenda indwara zitanahuye”.

Dr. Mukagatare kandi agira inama abaturage kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose barwaye, kugira ngo muganga abahe imiti ihura neza n’uburwayi bafite kandi bayifate uko babisabwe na muganga.

Umuyobozi wa Laboratwari y'Igihugu, Dr. Isabelle Mukagatare
Umuyobozi wa Laboratwari y’Igihugu, Dr. Isabelle Mukagatare

Ati “Iyo miti iyo uyifashe ku buryo budakwiriye, bituma imbaraga ziba nkeya ka gakoko kakaba kasuzugura wa muti”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Chilombo Brian, avuga ko hakwiye gushakwa ingamba zo guhangana n’iki kibazo, zirimo nko gukorera hamwe kw’inzego zose.

Ati “Dukomeje guhura n’ikibazo cy’indwara zirimo umusonga, malariya, igituntu n’izindi. Ubushakashatsi bwakorewe hano mu Rwanda bwagaragaje ko hari udukoko tugira ubudahangarwa ku miti yari isanzwe ivura malariya, bivuze ko iki kibazo gishaka gusubiza inyuma ibyo twagezeho mu myaka 20 ishize”.

Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Brian Chilombo
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Brian Chilombo

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ari ikibazo gihangayikishije cyane, kuko hari abantu barwara ugasanga nk’imiti itandatu yari isanzwe ivura ubwo burwayi agakoko karayisuzuguye yose.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaraza ko iki kibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, buri mwaka gihitana abantu basaga ibihumbi 700.

OMS kandi igaragaza ko haramutse nta gikozwe, mu mwaka wa 2050 iki kibazo cyazahitana abantu basaga miliyoni 20 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari Post de Sante itanga antibiotics z’iminsi 3 gusa.Ese birakwiye ko umuntu anywa imiti y’iminsi 3 gusa? None se murumva atari ukuroga abaturage?

Alias Bizimana Andre yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari Post de Sante itanga antibiotics z’iminsi 3 gusa.Ese birakwiye ko umuntu anywa imiti y’iminsi 3 gusa? None se murumva atari ukuroga abaturage?

Alias Bizimana Andre yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari Post de Sante itanga antibiotics z’iminsi 3 gusa.Ese birakwiye ko umuntu anywa imiti y’iminsi 3 gusa? None se murumva atari ukuroga abaturage?

Alias Bizimana Andre yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka