Uburyo bwo gutwita binyuze muri laboratoire buri hafi kugezwa mu Rwanda

Umuganga ku giti cye ufite ibitaro byitwa La Croix du Sud i Kigali, Dr Nyirinkwaya, atangaza ko agiye kuzana uburyo bufasha abafite ikibazo cyo kudatwita kubona urubyaro.

Dr Nyirinkwaya avuga ko we kimwe n’abandi baganga batangiye gutekereza gufasha abantu bafite ikibazo cyo gutwita kandi bakeneye urubyaro. Kugira ngo umuntu abone urubyaro muri ubu buryo, intanga y’umugore ihuzwa n’iy’umugabo bidahuriye mu mura w’umugore ahubwo bikorewe mu ma laboratoire nyuma bakabishyira mu mugore kugira ngo ashobore gutwita.

Dr Nyirinkwaya ahumuriza abafite iki kibazo ko biri gutekerezwaho n’abaganga bikorera kandi ko umwaka wa 2012 utazarangiza ubu buvuzi butaragera mu Rwanda.

Nubwo ari uburyo buhenze, Dr Nyirinkwaya avuga ko Abanyarwanda bagomba kumva ko iyo bishyujwe amafaranga menshi atari ukubifuzaho ahubwo ari ukugira ngo bashobore guhabwa serivisi nziza.

Dr Nyirinkwaya yemeza ko Abanyarwanda bamwe bafite ikibazo cyo gutwita bigatuma batabona urubyaro kandi ubu ntacyo abaganga bo mu Rwanda bashobora kubamarira.

Bamwe mu bafite iki kibazo bavuga ko kujya kwivuza bibahenda haba ubuvuzi, ingendo, aho kuba mu mahanga hamwe no kubona ibyangombwa. Bavuga ko nubwo mu Rwanda ubu buvuzi bwashyirwaho bitabahenda kimwe no kujya hanze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka