Kugeza ubu, abahanga bari barabashije kuvumbura uburyo bwo gukuza ubwoya ku mbeba, ariko ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abantu bashobora kutongera gutakaza umusatsi bakazana uruhara haba imbere cyangwa inyuma ku mutwe.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’umunyamerika witwa Angela Christiano wo muri kaminuza yitwa Columbia University Medical Center, muri Leta ya New York, nawe wigeze guhura n’ikibazo cyo gupfuka umusatsi.
Ubushakashatsi bwa Angela buramutse butanze umusaruro witezwe, abahanga baremeza ko bushobora gutanga igisubizo ku bantu batakaza umusatsi bakamera uruhara.
Butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, aho umuntu ufite uruhara afata imiti ituma umusatsi wongera kuzamuka cyangwa guterwamo undi musatsi, ariko bwo ngo buzajya butuma umuntu agumana umusatsi we kugeza ku ndunduro.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ngo ntacyo bwafashaga abagore, ariko ubumaze kuvumburwa na Angela Christiano ngo buratanga icyizere no ku bagore bahura n’ibibazo byo gutakaza umusatsi nk’uko byasobanuwe tariki 21/10/2013 n’abahanga bo muri National Academy of Sciences.
Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ni ubuvana ibintu bikora umusatsi biherereye ku mutwe inyuma (aho biba byirunze ari byinshi), bukabizana imbere aho biba byarabaye bike, maze umusatsi ukongera ukamera ariko ntube mwinshi nk’uko biba byifuzwa. Ubu buryo bufata amasaha umunai kandi umuntu agasigarana inkovu nini inyuma ku mutwe.
Uburyo bushya ariko bwo ngo bufata amaselire makeya (cellules/cells) akora umusatsi bakayashyira muri laboratwari bakayongera umubare hanyuma bakongera bakayatera mu mutwe w’umuntu, bityo ahari hatangiye kuza uruhara rugahagarara, n’imisatsi yari itangiye kuba nk’ubwoya ikongera ikagira ubuzima cyangwa ikabyibuha.
Muri make, ubwo buryo ngo ntabwo buzajya buvana umusatsi ahantu hamwe ngo buwushyire ahandi, ahubwo bwitezweho kongera ibintu bikora umusatsi mu ruhuru rw’umutwe.
Umwanditsi mukuru w’ubwo bushakashatsi, Dr. Angela Christiano, ni umwarimu mu biranga umubiri (geneticist) n’ibijyanye n’uruhu (dermatologist) muri kaminuza ya Columbia University Medical Center.
Yabaye icyamamare kubera ubwo bushakashatsi bwe yakoze abitewe n’ikibazo nawe ubwe yahuye nacyo cyo gutakaza umusatsi akiri muto, indwara bita alopecia areata.
Iyo umubonye ubona ko afite umusatsi mwinshi kandi ubyibushye ahagana imbere ku mutwe, ariko ngo rimwe na rimwe ajya agira ikibazo cyo kugira umusatsi woroshye cyane ahagana inyuma ku mutwe, ibi ngo bikaba ari ibintu akomora mu muryango.
Inkuru ya New York Times, iravuga ko amasosiyete menshi yatangiye kugerageza buriya buryo bwavumbuwe na Dr. Christiano, ariko bo ngo ntago bakora selire nshya zikora umusatsi, ahubwo ngo bongerera ubuzima izo umuntu aba asanganywe bityo ntizipfe vuba.
Dr Angela Christiano avuga ko nta nyungu y’amafaranga ategereje kuri ayo masosiyete yatangiye gukoresha ubushakashatsi bwe.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kuba uwo muti warabonetse ahubwo muturangire aho twawubona ntibihere mumagambo gusa
Turiku bashima cyane none uwo mutiwu ruhara twawu bona ute?
Thank you very much to your advise,and i would like to ask wha t cause that we call uruhara biological?
Ndifuzako munfangira aho nabona uwomuti kuko rutangiye kuza kd nkubonye rwahagarara. Mugize neza mwansubiza nkeneye izo cells zituma umusatsi udapfuka cg ngo uhorote
uwomuti turawukeneye turibenshi
muturwaneho muturangire tuwugure.NB.mwaturangira ariko nibashireho ibiciro bihanitse .murakoze Imana ibarinde.
UMUTI WAKORESHA NUGUHE?
umuti wuruhara rwanda warahageze?
muraho!! twagiraga ngo mutubwire nimba hari ahantu haboneka umuti wuruhara mu Rwanda?
None se abafite uruhara bashobora kutwongerera ayo ma cellule umushatsi ukongera ukamera?