U Rwanda rurashaka kuba intangarugero ku isi mu bwisungane bwo kwivuza

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana, asanga kuba Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kugira ubwishingizi mu kwivuza itegeko ku bantu bose harimo n’abanyamahanga bizatuma nta Muturarwanda uzasigara adafite ubwishingizi.

Dr. Ndagijimana yagize ati “Ni itegeko kugira ubwishingizi ku buzima. Umunyamahanga utuye mu Rwanda nawe agenerwa iminsi atagomba kurenza atarabufata. Turizera ko byaba urugero rwiza ku isi hose.”

Asobanura amavu n’amavuko y’ubwisungane mu kwivuza, tariki 13/12/2011 mu nama y’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yabereye i Kigali, Dr. Ndagijimana yavuze ko urebye imibare y’abitabira ubu bwisungane buri kwezi hari impinduka ugereranyije n’igihe cyashize.

Imibare yatangaje igaragaza ko mu Rwanda hose kugeza ubu abagera kuri 51% bamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Aakarere ka Karongi kaza ku mwanya wa mbere kuko 75,35% by’abaturage bako bafite ubwisungane mu kwivuza.

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangiye buri muntu wese atanga amafaranga 1000 ku mwaka. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka byarahindutse kuko ubu umuntu atanga umusanzu hagendewe ku bushobozi bwe.
Hagendewe ku budehe, abakene nyakujya bazajya bishyurirwa amafaranga 2000, igice cya kabiri kirimo abishoboye biyishyurira ibihumbi 3000 naho abari mu gice cy’abakire bakishyura 7000.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka