
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zacharie, yabwiye Kigali Today ko bishimira uburyo u Bushinwa bukomeje kubafasha muri iki cyorezo cyane ko bubaye ubugira kabiri u Bushinwa buha u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kurwanya coronavirus.
Yagize ati “Ibikoresho twakiriye navuga ko biri mu bwoko butatu harimo ibyongerera umurwayi umwuka (ventilator machine), udupfakamunwa, uturindantoki, n’imiti ikoreshwa mu gihe cyo gusukura intoki (hand sanitizers). Ni ibikoresho byinshi bizakomeza kudufasha kurwana n’iki cyorezo kandi bije bisanga n’ubundi ububiko twari dusanzwe dufite. Ni inyongera rero, ni ikintu dusanga ari icyo kwishimira.

Ku ruhande rwa Leta y’u Bushinwa, umuyobozi muri Ambasade ushinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, Hudson Wang Jiaxin, yavuze ko umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ; ari yo mpamvu ituma bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere no kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Igihe cyerekanye ko u Rwanda n’u Bushinwa ari inshuti, abavandimwe, abafatanyabikorwa. Nk’u Bushinwa twabonye ubucuti bw’u Rwanda buzamuka. Kuva igihe u Bushinwa twatangarije umuntu wa mbere wanduye COVID-19, u Rwanda rwatweretse ubufatanye bukomeye, ntabwo tuzigera tubyibagirwa. Twishimiye uburyo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurwanya iki cyorezo, kandi abaturage harimo n’Abashinwa babarirwa mu bihumbi baba mu Rwanda bari barinzwe neza.”

Uyu muyobozi muri Ambasade y’u Bushinwa yakomeje asobanura ko muri 2017 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasuye u Bushinwa, mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping asura u Rwanda. Ibi ngo byazamuye umubano w’ibihugu byombi, hiyongeraho ubufatanye mu kurwanya iki cyorezo.
Ati “Tuzakomeza gufatanya n’ u Rwanda muri iki gihe cy’icyorezo kugeza igihe umuti n’urukingo bizabonekera.”
Mu bandi batanze inkunga y’ibikoresho byo kwirinda COVID-19, harimo ikigo IHS Group gikora iby’iminara; aho batanze ibikoresho n’amafaranga miliyoni 20 z’Amanyarwanda. Hari kandi na Lions club na yo yatanze ibikoresho birimo udupfukamunwa, imyambaro yabugenewe yo kwirinda, imiti isukura intoki izwi nka ‘Hand sanitizer’, n’uturindantoki.




Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|