Inzobere z’abaganga batururtse mu Bubiligi ku bufatanye n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, batangiye kubaga abafite uburwayi bwo mu nda, harimo n’abafite Kanseri (Cancer).
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa, nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze.
Dr Daniel Ngamije yageze i Genève mu Busuwisi aho agiye gutangira inshingano nshya zo kuyobora Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni we wahaye ikaze Dr Daniel Ngamije.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Sosiyete ikora imiti n’inkingo ya ‘Moderna’, Paul Burton, avuga ko inkingo za ‘ARNmessager’ zo kurwanya kanseri n’izindi ndwara z’umutima zizaba zabonetse bitarenze umwaka wa 2030.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu (1/6), hirya no hino ku Isi, aba yarigeze guhura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu rwego rwo kugira ubuvuzi bwiza bufasha abafite ikibazo cy’ubugumba, (...)
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Mozambique bahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) Amadolari ya Amerika (USD) 20,594 (asaga miliyoni 22 z’Amanyarwanda (Frw), akaba yagenewe kunganira gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA Rwanda) n’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (Rwanda Association of Midwives), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, mu rwego rwo gufasha ababyaza kurushaho kunoza akazi kabo no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko hagiye gukorwa inyigo igaragaza imibare nyayo y’uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze Mu Rwanda, kugira bashobore gufasha abafite ibyo bibazo.
Abaturage b’Umudugudu wa Gikobwa, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, bavuga ko bagorwa no kwivuza kubera ko ivuriro ryabo ry’ibanze ritagikora kubera ko ryasenyutse.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ivuriro bujurijwe rigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.
N’ubwo umuntu aba yabonye ibimenyetso bisanzwe bijyana na gutwita, harimo kuba ibisubizo byo kwa muganga byerekanye ko umuntu atwite (test positif), kubara igihe inda ifite bahereye ku gihe aherukira mu mihango, ariko hari ubwo bibaho, bareba mu nda y’umubyeyi bakoresheje ibyuma byabugenewe bagasanga nta rusoro rwigeze rwirema.
Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (...)
Ubwo yagezaga ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, ivuga kuri gahunda zitandukanye za Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ku byo Leta y’u Rwanda yagezeho n’ibyo iteganya mu rwego rw’ubuzima, ari yahereye agaruka ku bamaze gukingirwa Covid-19.
Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.
Ababyeyi n’abaganga bita ku bana bavuka badakuze, bavuga ko biba biteye agahinda, ku buryo hari n’ababyeyi badahita biyakira kuko baba babona umwana babyaye adafite isura y’abantu, kandi bikagorana cyane kumwitaho.
Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda (...)
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.
Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.
Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.
Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko abantu bagera bihumbi bitandatu ari bo bahitanwa n’indwara za Kanseri buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi hafi icyenda ari bo bazirwara buri mwaka.
Binyuze mu kigo Institut Tropical de Medicine cyo mu Bubiligi, u Rwanda rugiye gufatanya guhangana n’indwara y’igituntu na malariya, no kongerera ubushobozi za Laboratwari bwo gupima igituntu, gukwirakwiza inkingo ndetse no kuvura abantu hakoreshejwe imiti ya ‘Antibiotic’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage ko amavuriro y’ibanze (Poste de santé), aherereye mu Mirenge ya Musanze, Gataraga na Nyange, yari amaze umwaka urega yaruzuye, akaba atari yagatangiye guha abaturage serivisi, ubu hari gahunda y’uko muri Gashyantare 2023, azatangira gukora.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe n’abaganga.