U Rwanda rwashimiwe kurwanya Malariya no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi

Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda ingamba rwafashe zo kurwanya Malariya no guhanga udushya muri gahunda zo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

U Rwanda rwateye intambwe mu bikorwa birimo ibyo kurwanya Malariya n’indwara zititabwaho binyuze mu gushyiraho akanama gashinzwe ubuvugizi no gushaka ubushobozi kugira ngo izi ndwara zihashywe bihereye ku nzego z’ibanze.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) ushinzwe kurinda no kurwanya indwara, Dr Albert Tuyishime, mu mwaka wa 2022 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurwanya no kwirinda Malariya ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barwo. Izo ngamba zatumye umubare w’abarwara Malariya ugabanuka ku kigero kiri hafi ya 90% mu myaka itandatu ishize.

Impfu z’abantu zikomoka kuri Malariya zagabanutseho 85% mu myaka itanu ishize mu Rwanda nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ubuzima.

Iri gabanuka barikesha gahunda zisanzwe zo kwirinda iyo ndwara, harimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, kugira isuku mu ngo n’aho abantu bakorera ndetse no gutera mu nzu umuti wica imibu.

Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) itanga ibihembo ku bikorwa by’indashyikirwa n’ibirimo udushya ku bihugu byagize amanota meza binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage muri serivisi z’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka