Kuva mu 2012, uwo muryango uzana abaganga b’inzobere mu Rwanda bavuye mu bindi bihugu bagahugura abo mu Rwanda, ndetse bakanabaga abarwayi barwaye indwara ya Hernie bamwe bita ‘Imisipa’ mu Kinyarwanda.

Iyo ndwara ifata umuntu mu buryo bunyuranye. Bumwe muri bwo ngo ni igihe amara amanuka akajya mu ruhu rutwikiriye udusabo tw’intanga ngabo tukabyimba mu buryo budasanzwe, ubundi amara akaba yaboneza aho ikibero n’inda bihurira, cyangwa akaboneza mu mukondo bigatuma uyirwaye azana iromba.
Ni indwara isanzwe ivurwa mu bitaro by’uturere ariko uburyo bukoreshwa mu kuyivura ngo ntibutanga icyizere ijana ku ijana ko iba yakize burundu, nk’uko Dr. Niragire Alice ubaga mu bitaro bya Rwamagana abivuga.
Ati “Usanga duhura n’ama “Hernie” manini cyane ku buryo tuyabaga ariko hakaba igihe usanga yagarutse nka nyuma y’amezi atandatu.”
Abarwara Hernie ngo bagenda biyongera uko imyaka ishira indi igataha, nk’uko Dr. Ntakiyiruta George ukuriye ishami ryigisha abaganga kubaga abivuga.

Ati “Ku baturage ibihumbi 100, nibura abaturage 200 barwara iyo ndwara. U Rwanda rutuwe na miriyoni 12, nibura buri mwaka hiyongeraho abantu ibihumbi 21 barwaye indwara ya Hernie, Ni ukuvuga ko dufite umubare munini w’abantu bayirwaye batabazwe.”
Mu bihugu byateye imbere, ngo Hernie barayivura kandi igakira.
Kuba mu Rwanda hakiri abantu benshi bayirwaye batabona serivisi z’ubuvuzi ku buryo bworoshye, ngo byatumye Ntavuka Osee uyobora Rwanda Legacy of Hope atekereza kujya azana abaganga b’inzobere baza kuvura iyo ndwara mu Rwanda, kugeza ubwo bageze ku rwego rwo gutangiza gahunda ihoraho yo guhugura abaganga babaga mu Rwanda ku buryo bwo kuvura iyo ndwara bujyanye n’igihe.
Abaganga barahugurwa mu gihe cy’icyumweru.

Dr Chris Oppong wo mu Bwongereza uri mu babahugura avuga ko nubwo iyo minsi ari mike, hari icyizere ko bazaba babimenye.
Agira ati “Icyumweru kimwe ntigihagije ariko bitewe n’uko basanzwe bafite ubumenyi mu kuvura Hernie, tubigisha uburyo bushya kandi mu cyumweru kimwe baba babimenye. Mu myaka ibiri ishize nafashe abaganga icyenda mu bitaro bya Gahini mbigisha ubwo buryo bushya, nyuma y’icyumweru buri wese yashoboraga kuvura umuntu urwaye Hernie kuko bari basanzwe bafite ubumenyi mu kuyivura.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Muhire Philbert, avuga ko kuba hatangijwe gahunda ihoraho yo guhugura abaganga bizagirira akamaro kanini Abanyarwanda bajyaga bagira ibyago byo kurwa Hernie.
Ntavuka avuga ko kuva umuryango Rwanda Legacy of Hope utangiye kuzana abaganga b’inzobere babaga mu Rwanda mu myaka ine ishize, bamaze kuvura abarwayi ba Hernie bagera kuri 465 hanahugurwa abaganga 15 bo mu Rwanda.

Kuba hatangiye gahunda ihoraho yo guhugura abaganga b’imbere mu gihugu, ngo biratanga icyizere ko umubare w’abarwaye iyo ndwara bakavurwa uzarushaho kwiyongera.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubukangurambaga burakenewe cyane mu nzego zose kuko iriya ndwara ifata ahantu hiyubashye abenshi batinya kuvuga kandi bimaze kugaragara ko abantu benshi cyane cyane abakuze bayifite
abaganga bahugurwe burya baba ari inararibonye cyane mukubaga noneho, ibyo ni byiza rwose