Rutsiro: Umuforomo arashinjwa kurangarana umurwayi kugeza ubwo abyara umwana upfuye

Umubyeyi witwa Cyeziya Mukandayisenga yabyariye umwana upfuye mu cyumba kirimo abandi barwayi n’abarwaza, mu ijoro rishyira kuwa Gatanu tariki 03/05/2013, abari aho bakemeza ko bababajwe n’uko bagerageje kubwira umuforomo wari ku izamu ngo yite kuri uwo mubyeyi nyamara ntabyumve ahubwo akababwira nabi, akajya no kwiryamira.

Uwo muforomo yitwa Vianney Camarade Kanyeshuri, akorera ku kigo nderabuzima cya Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Umwe mu bari muri icyo cyumba cy’abarwayi witwa Violette Dusabemariya, yavuze ko umuforomo waraye izamu yamaze gusuzuma Mukandayisenga asanga igihe cyo kubyara kitaragera amusubiza mu cyumba hamwe n’abandi barwayi, azimya n’amatara baguma mu cyumba hatabona.

Umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Mushubati arashinjwa kurangarana umurwayi.
Umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Mushubati arashinjwa kurangarana umurwayi.

Mu masaha ya saa kumi z’igicuku inda yamufashe, abari kumwe n’uwo mubyeyi bajya gukomanga ku rugi rw’icyumba uwo muforomo yari aryamyemo, aho kugira ngo aze arebe ibibaye arababwira ngo “Nibagende basinze”.

Abari muri icyo cyumba bakomeje kumwinginga ariko arababwira ngo ntibakomeze kumusakuriza bamukomangira ku rugi nk’aho ari indaya.

Abari barwariye muri icyo cyumba ariko bo ngo ntibahwemye gukomanga ku rugi rw’icyumba uwo muforomo yari aryamyemo. Ngo yagezeho azana ibinini bibiri arabimuha, amubumbisha amatako aramuryamisha, mu gihe umurwayi we yifuzaga ko yamusuzuma akareba ikibazo afite mu nda.

Umuforomo ngo yasubiye kwiryamira, ariko mu kanya gato umugore ahita abyarira aho mu cyumba hamwe n’abandi barwayi n’abarwaza. Abari muri icyo cyumba bongeye gusubira gukomanga ku rugi rwe, bararuhonda cyane ariko yanga kubyuka.

Umwana ngo yavukiye muri icyo cyumba cy’abarwayi, abari muri icyo cyumba na bo bararakara basubira guhondagura ku rugi rw’icyumba Kanyeshuri yarimo, arabyuka aje asanga umwana yamaze kuvuka aramujyana, nka nyuma y’iminota itanu aragaruka arababwira ngo bihangane umwana yitabye Imana.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mushubati, Charles Riberakurora, we yemera ko uwo mubyeyi yabyariye mu cyumba kirimo abandi barwayi atari kumwe n’umuganga, ariko akavuga ko atakwemeza niba uwaraye izamu hari uruhare yabigizemo.

Ibyo abishingira ko ngo cyane ko mu myaka itanu amaze ayobora icyo kigo nderabuzima nta myitwarire mibi asanzwe amuziho. Yongeraho ko n’akazi bakora kakaba ari umuhamagaro (Vocation) ku buryo umuganga adashobora kwirengangiza umurwayi kandi bigaragara ko arembye.

Icyakora umuryango w’uwo mubyeyi ntabwo wishimiye ibisobanuro wahawe n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima, bahitamo kugeza ikibazo cyabo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no kuri Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mushubati avuga ko Mukandayisenga yahageze mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 01/05/2013 aribwa mu nda, afite n’umuriro mwinshi. Kwa muganga ngo baramwakiriye bagerageza kumwitaho mu buryo bwose bushoboka.

Amafishi yipimishirijeho inda agaragaza ko yagombaga kuzabyara mu kwezi kwa karindwi. Ngo bagerageje kumuha imiti yose ishoboka imurinda kubyara igihe kitageze, bakaba bateganyaga ko nyuma y’iminsi itatu uhereye igihe yahagereye, uburwayi bwe nibukomeza kunanirana bamwohereza ku bitaro bya Murunda.

Mukandayisenga yari ashatse umugabo vuba, umwana yari atwite utagize amahirwe yo kubaho akaba ari we wa mbere yari abyaye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ese bazi ko imishahara bahembwa iva mu misoro yabo bafata nabi

theo yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Investigation ikorwe byihuse harebwe uko ibintu byose byagenze, hagati aho twirinde kujya twihutira guca imanza na Polisi itaragaragaza anketi zayo.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

uyu muforomo ashyikirizwe ubutabera kandi buzatangarize abanyarwanda icyo buzaba bwagezeho

uwimana yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

niba ibyo bavuga ari ukuli uwomu foromo akwiye ibihano

vuguziga alexis yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka