Rutsiro: Amavuriro ntiyiteguye kugarura abakozi birukanywe kubera amikoro make

Abakozi birukanywe ku mavuriro yo mu Karere ka Rutsiro baribaza impamvu badasubwizwa mu kazi kandi haratanzwe amabwiriza yo kubasubiza mo, amavuriro akavuga ko nta gahunda bafite yo kubasubiza mo kubera amikoro make.

Aba bakozi birukanywe mu kwezi kwa mbere muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yo kugabanya abakozi yahembaga, ariko baza gusanga amavuriro yarabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko hasabwa ko basubizwa, mu kazi kugeza na n’ubu bakaba batarasubizwamo kubera ko ngo amavuriro atashobora kubahemba.

Umwe mu bakozi birukanywe wahoze ari umucungamutungo ku ivuriro yagize ati “Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima isuzumiye ikibazo cyacu yaje gusaba akarere ko twasubizwa aho twakoraga, ariko na n’ubu sinzi impamvu tutarasubizwamo kandi tubayeho nabi”.

Abirukanywe bibaza impamvu umwanzuro wo kubasubiza mu kazi wafashwe ariko ntukurikizwe.
Abirukanywe bibaza impamvu umwanzuro wo kubasubiza mu kazi wafashwe ariko ntukurikizwe.

Padiri Ntirandekura Gilbert, perezida w’akanama k’ubuzima kayobora ikigo nderabuzima cya Congo Nil, avuga ko bahawe amabwiriza yo kubagarura ariko kubera amikoro make ntibabishyize mu bikorwa.

Yagize ati “Nk’uko amabwiriza yabivugaga ko twagarura abakozi twari twirukanye nibyo twarayabonye, ariko ikibazo cy’amikoro make nyuma y’aho umushinga wa Global Fund wafashaga amavuriro wahagaritse imfashanyo tukaba tutashobora kubahemba”.

Dusabinema Consolée, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibingo riherereye mu Murenge wa Gihango nawe yemeza ko nta gahunda bafite yo kugarura abakozi batatu birukanywe kuko ngo nabo ubwabo batihagije, kuko nta handi bakura amafaranga atari mu bwisungane mu kwivuza kandi batishyurwa amafaranga babagomba.

Nathan Mugume, Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko atumva impamvu aba bakozi badasubwizwa mu kazi kandi amabwiriza yaratanzwe mu buryo bwumvikana.

Ati “Amabwiriza yaratanzwe sinumva impamvu abakozi birukanywe badasubwizwa mu kazi kandi ari ikibazo gikomeye, amavuriro n’ibitaro bishake uko byagarura abo bakozi hakurikijwe amabwiriza bahawe”.

Ku itariki ya 13 Mutarama 2015, habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga (Video Conference), Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho avuga ko nta rwitwazo rw’igabanuka ry’inkunga ngo abakozi birukanywe ahubwo ko amavuriro agomba kwishakamo ubushobozi, akaba yarasabye ko basubizwamo byihutirwa. Akarere na ko kahise kabisaba amavuriro ku itariki ya 26 Gashyantare 2015, ariko kugeza n’ubu ntibirakorwa.

Abakozi 68 batarimo umuforomo cyangwa umuganga nibo birukanywe bakaba batangaza ko babayeho nabi kandi nta mukozi n’umwe urasubizwa mu kazi, bakibaza amaherezo y’ikibazo cyabo.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Banyamakuru bacu,turabashimira ko mutangaje iyi nkuru ariko mwigore mudukorere ubuvugizi bwose bushoboka kuko aka gasuzuguro ko kutadusubiza mu kazi gashingiye kuri RUSWA,AMARANGAMUTIMA MABI N’ICYENEWABO By’abantu batandukanye,Ariko ndanenga by’umwihariko abapadiri batavangura:

1)UMUTUNGO WABO PERSONNEL

2)UMUTUNGO WA KILIZIYA

3)N’UMUTUNGO WA LETA

Uwiteka niba yumva agahinda bateye izi nzirakarengane nabatsibure umunyafu nk’uko yawutsibuye YONA bave mu butiriganya barimo bakore icyo bahamagariwe,murakoze !

Alias mature yanditse ku itariki ya: 17-05-2015  →  Musubize

ahaaaaaaaaaaaaaaaaaa ngo abakuriye ibigo nderabuzima nibo bayoboye akarere ngo imyanzuro yafashwe yose ntagaciro bagomba kuyiha

mukore yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Nagahinda gusa kubona umukozi wa l’ETA ahagarikwa binyuranije n’itegeko nyuma bagatehwa agaciro bateragiranwa amezi 5 yose niba se umwanzuro warafatiwe hamwe nabayobozi bama FOSA akarere bikanga minisante niturenganure niba ataribyo Nyakubahwa Perezida niwe usigaye nawe ubwo......

Alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Nakumiro!!!!!!! Abayobozi bibyo bitaro ntago bazi icyo kuba intore bivuze ko baganya arabayobozise ubwo ahubwo abakozi bakorabo ntibabayeho nabi?Kwigira bifite icyo bivuze ni be kwima abakozi uburenganzira bwabo.KWIGIRA N’UMUCO WABANYARWANDA KANDI Ubushake nibwo bushobozi

VAVA yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka