Rusizi: Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe yongeye kubona inyenyeri enye
Mu isuzuma mikorere ryakozwe n’umushinga wo muri munisiteri y’ubuzima witwa Single project implementation unit (SPIU) ufatanyije na laboratwari nkuru y’igihugu (NRL), Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi yabonye amanota 85,6% ahanywe n’inyenyeri enye.
Ni ku nshuro ya kabiri laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe ibonye inyenyeri enye kuko mu isuzuma mikorere ryakozwe na EAPHLN (Eeast African public Health laboratory networking) ikorera mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba yahaye iyi laboratwari amanota 85%.

Abakozi ba laboraratwari twavuganye badutangarije ko ibi babigeraho kubera imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bwiza bw’ibitaro ndetse na laboratwari aho abakozi n’abayobozi bafite icyerekezo n’umurava mu byo bakora.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe buvuga ko intego yabo ni ukugira inyenyeri eshanu nyuma y’inyubako ibi bitaro biri kubaka. Umwihariko w’iyi Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe ngo nuko bagira serivisi ihinga udukoko dutera indwara kugirango bashobore kumenya utwaritwo nimiti utuvura (culture bacteriologique).

Ikindi kandi nuko bagira imashini za Elisa zipima SIDA kuburyo bugezweho ibyo bigatuma bashobora no gupima ibizamini bya Virusi itera SIDA biba bitagaragaye neza (indetermine) mu bigo nderabuzima bya Rusizi na Nyamasheke.
Iri zuzuma mikorere rizakomereza muri laboratwari z’ibitaro biri ku mipaka y’igihugu aribyo Gisenyi, Nyagatare, Byumba na Kibungo bifite laboratwari satellites ziterwa inkunga na banki y’isi ibinyujije mu mushinga EAPHLN.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyiza biri imbere. ziriya nyenyeri bazibonye bazikwiye
nibakomereze aho ibyiza ni ukuzakomeza bajya imbere bakagera kuri 5,6,...... ahogusubira inyuma.
wow ni byiza cyane bakomereze aho mubyo ubuzima, gusa ntibirare kuko ndumva ibyo bise umwihariko atari umwihariko kuko kuri ubu ibitaro bya nyagatare nabyo byamaze kubona amanota abahesha inyenyeri 4(85.6%) kandi izo service za (culture bacteriology na ELISA) na LABORATOIRE YA NYAGATARE irabikora so ntimwirare ahubwo mushake undi mwihariko.
wow ni byiza cyane bakomereze aho mubyo ubuzima, gusa ntibirare kuko ndumva ibyo bise umwihariko atari umwihariko kuko kuri ubu ibitaro bya nyagatare nabyo byamaze kubona amanota abahesha inyenyeri 4(85.6%) kandi izo service za (culture bacteriology na ELISA) na LABORATOIRE YA NYAGATARE irabikora so ntimwirare ahubwo mushake undi mwihariko.
nibyo rwose barazikwiye
abakozi biyi LABORATWARI BARITANGA CYANE.UBUYOBOZI BUKORE UKO BUSHOBOYE BUBITEHO CYANE
Labo ya Gihundwe rwose mugezweho mumikorere kandi nubuyobozi bw’ibitaro turabashima cyane cyane Directeur na admini kuko bahinduye byinshi bibi byakozwe mbere nkorera mumurenge ariko nabonye impinduka nimukomereze aho turi kumwe.
Labo iciye agahigo,ziriya nyenyeri enye barazikwiye rwose kubera imikorere myiza basigaranye. Congretulations.
INTEGO NI UKO IBITARO BYA GIHUNDWE MURI RUSANGE BIGERA KURWEGO MPUZAMAHANGA, IYO NIYO VISION. BYAHEREYE MURI SERVICE YA LABORATOIRE NONE N’IZINDI ZOSE ZIRAKATAJE. CONGRATULATION
felicitation.
continue dans ce sens
Yes! Byaringombwa kuko Labo yabo ifite abakozi babishoye kdi bazi icyo bakora n’ubuyobozi bwabo bubibafashamo. Bravoo!! Mibirizi nayo izigireho.
Congs lab. Big up.