Rusizi: Hashize amezi arindwi yarafungiwe ivuriro

Kayiranga wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi amaze amezi arindwi yarafungiwe ivuriro rye kuko yari yarafatanyije inzu y’ivuriro hamwe n’iyo atuyemo kandi mu mategeko bitemewe.

Abashinzwe ubuzima ku rwego rw’akarere hamwe n’intumwa za minisiteri y’ubuzima basanze bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko imiti itagomba kuba mu nzu abantu batuyemo.

Ikindi n’uko aho atwikira imyanda yakuye mu ivuriro hegeranye cyane n’aho akorera kub uryo umwotsi ugaruka kwanduza imiti ndetse ngo ukaba wagira ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’abantu.

Tariki 13/11/2012, Kayiranga yasabye ko yafungurirwa ibikorwa bye aho yavugaga ko yikosoye ariko abashinzwe ubuzima mu karere barimo Ndamuzeye Emmanuel bamusuye basanga ntabyo yakosoye. Bimwe mu byo asabwa gukosora harimo gutandukanya inzu yo guturamo n’ivuriro ndetse n’aho gutwikira imyanda iva mu ivuriro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka