Rusizi: Abaturage ngo bafata umukuru w’igihugu nk’intumwa y’Imana

Abaturage bo mu Tugari twa Miko na Kabasigirira two mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bavuga ko bafata Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nk’intumwa y’Imana ku isi, kuko ku buyobozi bwe bagezweho n’iterambere.

Ibi babitangaje ku wa 07 Gicurasi 2015, nyuma gushyikirizwa ku mugaragaro ivuriro riciriritse (Poste de Santé) bubakiwe n’ingabo z’igihugu mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army week) zifatanyije n’abaturage ndetse n’umuryango wa Partners in hearth.

Aba baturage bahawe iri vuriro nyuma y’igihe kinini bari bamaze batagira aho bivuriza, kuko bakoraga urugendo rureshya n’ibirometero biri hagati ya 15 na 20 bajya gushaka aho bakwivuriza mu bigo nderabuzima no ku bitaro bitandukanye byo muri aka karere byaba ibya Mibirizi cyangwa ibya Gihundwe.

Dr. Ngirabega afatanya n'ubuyobozi bw'ingabo n'ubw'akarere gufungura ku mugaragaro ivuriro.
Dr. Ngirabega afatanya n’ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’akarere gufungura ku mugaragaro ivuriro.

Umwe mu baturage witwa Ngabonziza yavuze ko bakoraga ibirometero 20 bajya gushaka ubufasha bw’ubuvuzi bigatuma n’abarwayi bakomeza kuremba.

Kuba babonye iri vuriro ngo ni igikorwa cy’indashyikirwa, ariho ahera avuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaje ari igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda, agakomeza avuga ko bo bamubona nk’intumwa y’Imana ku isi, ari naho ahera avuga mu izina rya bagenzi be ko bifuza ko itegeko nshinga ryahinduka bakongera kumutorera gukomeza kubayobora.

Ngabonziza ashimira umukuru w'igihugu watumye babona ivuriro.
Ngabonziza ashimira umukuru w’igihugu watumye babona ivuriro.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr. Jean de Dieu Ngirabega yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza, aho iri gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka amavuriro hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bw’inzego z’itandukanye, hakiyongeraho kuzana abaganga b’inzobere mu bitaro byose byo mu Rwanda.

Uyu muyobozi yashimiye ingabo z’Igihugu zagize uruhare rukomeye mu kubaka iri vuriro aho avuga ko arizo zatumye ryubakwa, dore ko arizo zagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’imirimo y’ubwubatsi.

Abaturage bishimiye kuba bubakiwe ivuriro.
Abaturage bishimiye kuba bubakiwe ivuriro.

Dr. Ngirabenga yasabye abaturage kugana iri vuriro birinda kwivuza magendu kuko muri aka gace hakiboneka abaturage bivuza magendu cyane cyane nko guca abana ibirimi.

Yasabye ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, kubakingiza, kwipimisha mu gihe batwite no gushyigikira ubwisungane mu kwivuza batanga umusanzu, kugira ngo ibyo minisiteri y’ubuzima yifuza ku banyarwanda bigerweho ku bufatanye buri wese y’ubahiriza inshingano ze.

Yabwiye abazivuriza kuri iri vuriro ko hari ibyo ryemerewe gukora nibyo ritakora, aho yatanze urugero rw’uko nta babyeyi bagomba kuhabyarira bitewe n’ubushobozi rifite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka