Rusizi: Abanyatanzaniya baje kwiga uko indaya zirinda SIDA

Itsinda ryabantu bakora munzego zitandukanye bo mu gihugu cya Tanzania basuye abakora umwuga w’uburaya bo mu karere ka Rusizi bazwi ku izina ry’abatabazi uburyo bwiza bafite bwo kurwanda icyorezo cya SIDA.

Abakora uburaya basobanuriye aba bashyitsi bo muri Tanzaniya ko bafashe ingamba zo kurwanya SIDA kuko babonaga abantu benshi babagana kandi bamwe bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umushinga FHI 360 ukorera mu karere ka Rusizi wahurije hamwe abakora uburaya kugirango babakangurire kurinda abandi kwandura agakoko gatera SIDA ariko ngo byatwaye imbaraga nyinshi kuko mbere hazaga abakecuru bashaje gusa.

Abakora umwuga w'uburaya mu karere ka Rusizi barigirwaho mu rugamba rwo kurwanya SIDA.
Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Rusizi barigirwaho mu rugamba rwo kurwanya SIDA.

Nyuma yaho FHI360 yakoze ibishoboka ibumbira izi nkumi hamwe mu mushinga wo kubafasha bityo bake bari babonetse bagenda bagaragaza bagenzi babo kugeza ubu bagera kuri 1113 mu mirenge ya Mamembe na Bugarama.

Ayingoma Jean Pierre, umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) avuga ko iyi gahunda iri gutanga amasomo ku banyamahanga yashyigikirwa igakomeza kuko yagabanya ubwandu bwa SIDA.

Ephrem Kamarampaka ni umuyobozi wa FHI 360 avuga ko aba bakora uburaya bigishwa kubuvamo biteza imbere abananiwe nabo bagakoresha agakingirizo kugirango badakomeza kwanduza Abanyarwanda SIDA.

Itsinda ry'Abanyatanzaniya baje kwiga uburyo abakora umwuga w'uburaya birinda SIDA.
Itsinda ry’Abanyatanzaniya baje kwiga uburyo abakora umwuga w’uburaya birinda SIDA.

Dr William Kafura ushinzwe kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri Tanzaniya yashimiye uburyo abakora umwuga w’uburaya bo muri aka karere bishyize hamwe bagamije gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Aba Banyatanzaniya bavuga ko ibyo babonye bagiye kubijyana iwabo kuko ari inzira nziza yabafasha kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka