Rusizi: Abaganga b’inzobere bari kuvura ibibari ku buntu ubishaka wese
Ku bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi hari inzobere z’abaganga bakomoka mu gihugu cya Kenya bari kuvura buri wese ubishaka indwara bita ibibari kandi bakayivura ku buntu. Iki gikorwa cyatangiye kuwa 02/09/2013 cyikazasozwa ku itariki ya 09/09/2013.

Dr Meshack Onguti uyoboye iritsinda ry’aba baganga b’inzobere mu kubaga ibibare yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa cy’ubukorerabushake bagikoze kugira ngo bagoboke abantu bafite ibibari kandi badafite ubushobozi bwinshi kuko ngo ubusanzwe kwivuza ibibari bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri.
Uyu muganga aravuga ko yazanye na bagenzi be 13 mu gikorwa cy’ubukorerabushake kuko nta mafaranga bishyuza, ahubwo bafasha ababagana badatuye i Rusizi kubona ibibatunga ndetse ngo bazanabasubiza amafaranga y’urugendo.

Ubwo Kigali Today yasuraga abari kuvurwa ibibari yahasanze abarwayi 72, abagera kuri 45 bakaba bari bamaze kuvurwa kandi ngo abandi baracyaza. Abaza kwibagisha ibibari barimo abakomoka mu bihugu by’u Burundi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda.
Mukeshingabe Boniface wo mu karere ka Bugesera ni umwe mu baje kwivuza ibibari. Kigali Today yasanze ataravurwa, ariko ngo yari afite icyizere kuko ngo yabonye abaje bafite ibibari bikomeye kurusha ibye, ariko abaganga bakaba bababaze ndetse bavuga ko bazakira nta kabuza.

Uyu Mukeshingabe avuga ko ngo yabivukanye kandi byahoraga bimutera ipfunywe kuko yabonaga abantu bamwishisha mu myaka 30 amaranye ubwo burwayi.
Muganga Nsengiyumva Bernard wo mu bitaro bya Gihundwe avuga ko iyi ndwara igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abayifite harimo kuba barya ibiryo bigaca mu nzira itariyo nko mu mazuru no mu nkanka, ibyo ngo bikaba byateza impanuka n’izindi ndwara.

Ibyo kandi ngo byiyongeraho ko n’abayifite bagira ipfunywe ryo kwegera abandi bantu kuko usanga hari ababaha akato mu gihe cyo gufata amafunguro n’ibindi. Dr Nsengiyumva akaba yasabye ababyeyi barwaje iyi ndwara n’abantu bakuru bayirwaye kwihutira kwivuza bagifite aya mahirwe yo kuvurwa ku buntu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abafaransa babyita akazina keza ngo ngo ni bouche de lievre bivuze ngo iminwa y’urukwavu hahahah!!!!
Ibibari biri amoko 2: Ibigaragara inyuma (reba amafoto), hari n’ibyo mu nkanka (ubona hari umwanya munini cyane cyane ku mwana). Wowe muntu ubona umwana wawe/wundi anywa bikanyura mu mazuru, cyangwa akaba akunda kurwara umuhaha cyane, kubera umwanda unyura mu miyoboro igana mu matwi, kurikirana kuko njye byamnbayeho, ngeze Rwamagana Hospital nsanga abo ba Specialists barangije kuvura;ubu ntegereje ko bazaza Ruhengeli Hospital. Sindi muganga ariko ibyo mvuga byabaye ku mwana wanjye;twabimenye bitinze kuko we nyine bitagaragara inyuma.Fore more information please call me (0732088510). God bless you.//