Rulindo: Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Shyorongi baravuga ko cyabakuye kure

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bagana ikigo nderabuzima cya Shyorongi, baratangaza ko iki kigo nderabuzima kibafatiye runini mu bijyanye no kwivuza n’ubundi bujyanama ku bijyanye n’ubuzima.

Nk’uko aba baturage babitangarije Kigali today kuri uyu wa gatatu tariki ya 8/10/2014 ubwo yabasangaga kuri iki kigo nderabuzima, ngo mbere y’uko gitangira kubaha serivise byarabagoraga ndetse bamwe wasangaga bagana amavuriro yo muri Kigali, bityo bigatuma hari abarwara ntibabashe kwivuza ku gihe bakaremebera mu ngo zabo kubera no kubura ubushobozi bwo kuza kwivuriza mu mujyi wa Kigali bisaba amatiki n’ibindi.

Abaturage ngo ntibakijya kwivuriza mu mujyi wa Kigali kuko babonye ivuriro hafi yabo.
Abaturage ngo ntibakijya kwivuriza mu mujyi wa Kigali kuko babonye ivuriro hafi yabo.

Aba baturage kandi baranashima uburyo bakirwa n’abaganga bakorera muri iki kigo nderabuzima kuko ngo babaha serivise nziza, bikaba byatuma n’igihe umurwayi aje arembye yakira vuba kubera uburyo abaganga bahakora baba bamwakiriye.

Ahobantegeye Jean Marie yagize ati “Iki kigo nderabuzima cya Shyorongi kidufatiye runini abatuye uyu murenge wa Shyorongi kuko kituri hafi ku buryo tudakora ingendo tujya kwivuza mu mujyi wa Kigali. Ikindi kandi cyakira abarwayi barwaye indwara zitandukanye ku buryo nta wavuga ko yabuze ubuvuzi bujyanye n’indwara ye muri iki kigo nderabuzima”.

Ngo nta murwayi ubura ubufasha ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, n'urembye bamuha imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro.
Ngo nta murwayi ubura ubufasha ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, n’urembye bamuha imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro.

Umurisa Alice, umuyobozi wungirije mu kigo nderabuzima cya Shyorongi, avuga ko iki kigo nderabuzima gifasha abaturage bakigana muri byinshi birimo kubavura, gupima abagore batwite, kwita ku mirire y’abana, gupima agakoko gatera ubwandu bwa Sida no gutanga imiti, kwakira abarembye bagomba kujya mu bitaro n’ibindi.

Yagize ati “Iki kigo nderabuzima cya shyorongi gifitiye akamaro kanini abakigana kuko cyakira abarwayi b’ingeri zose kandi urembye akeneye koherezwa ahandi hadukuriye nka za Kigali kibaha ingobyi y’ababyeyi ikabagezayo igihe umurwayi aba afite ubwishingizi bwa Mituelle. Nta n’umuturage warembera mu rugo kuko yabuze uko yivuza kuko gikorana n’abajyanama b’ubuzima begera abaturage cyane”.

Iki kigo nderabuzima cya Shyorongi kuri ubu ngo gishobora kwakira abarwayi bari hejuru ya 70 ku munsi kikaba giherereye mu murenge wa Shyorongi ku muhanda Kigali-Musanze.

Iri vuriro ritaraza ngo abadafite amatiki yo kujya kwivuriza i Kigali bashoboraga kurembera mu rugo.
Iri vuriro ritaraza ngo abadafite amatiki yo kujya kwivuriza i Kigali bashoboraga kurembera mu rugo.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka