Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’ababyeyi ya miliyoni 40

Ikigo Nderabuzima cya Nyarurama mu Murenge wa Ntongwe w’Akarere ka Ruhango, kigiye kubakirwa inzu y’ababyeyi izuzura itwaye miliyoni 40.

Iyo nyubako izatangira kubakwa muri Gicurasi 2016 ikazuzura mu mpera z’uyu mwaka, ngo izakemura ikibazo cy’ababyeyi batabonaga aho babyarira hisanzuye.

Abayobozi b'Akarere ka Ruhango bishimira umubano w'uturere twombi
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bishimira umubano w’uturere twombi

Uwimpuhwe Solange, wivuriza kuri iki kigo nderabuzima agira ati "Niyuzura bizatunezeza kuko wasangaga hari igihe ababyeyi baza kuhivuriza ari benshi, bakabura aho batwakirira, ariko ubu twizeye ko buri wese agiye kujya ahabwa serivisi zimunogeye."

Ngo izubakwa n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango bo muri Komini ya Landau mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage.

Nsengimana Schadrack, uhagarariye Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ari na ryo nyir’iki kigo, n’uwari ushinzwe abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango, Burezi Eugene, ubwo bagiranaga ibiganiro n’aba bafatanyabikorwa ku wa 11 Gashyantare 2016, bashimye umubano mwiza hagati y’abaturage ba Ruhango n’aba Landau mu Budage.

Madamu Gerlinde Rahm ushinzwe Umubano wihariye (Jumelage) hagati ya Landau n’Akarere ka Ruhango, avuga ko umubano w’impande zombi wagiye urangwa n’ibikorwa byiza bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Akomeza avuga ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa binyuranye biteza imbere ubuzima, uburezi n’imibereho myiza. bityo bakaba bagiye kubaka inzu y’ababyeyi kuri iki kigo nderabuzima. Yemeza ko inkunga yabonetse, imirimo yo kubaka izatangira muri Gicurasi 2016.

Madam Rahm avuga bazakomeza guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'Akarere ka Ruhango.
Madam Rahm avuga bazakomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Ruhango.

Uretse inkunga yemerewe iki kigo cya Nyarurama, aba bafatanyabikorwa bavuga ko bazakomeza gutera inkunga n’ibindi bigo, birimo ibyo basanzwe bakorana nka VTC Nzuki yo mu Murenge wa Kabagali, College Aparude yo mu Murenge wa Ruhango n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wenda ubwo itazubakwa na Karere izuzura kuko imyaka 5 yose ishize ibintu byose byubatswe na Karere 75% ntibyarangiye: Gare yumugi wa Ruhango yanze kuzura yemwe nibyuma bayizitije batangiye kubyiba, ikigo cyorubyiruko cyanze kuzura nuwacyubakaga yambuye abantu, haribintu bubatse kurutare rwa KAMEGERI ntiwamenya ibyo aribyo niba bitarazura? umuhanda wamabuye wose warashize , Uruganda rwa Kabagali narwo ninyubako yibereye aho gusa. Nkaho babibajije abo bireba ahubwo bajya kwiyamamaza. baturage ba RUHANGO mujye mubaza Executif wa Karere aho yiyamamaza icyo yakoze abantu ntibakababeshye. ahubwo bagomba kubiryozwa

Inuma yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

iyi nzu niyubkwe vuba na bwangu kandi dushimire abagiye kubigiramo uruhare

Nkusi yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka