RMH byabonye ibikoresho byihutisha bikanoza akazi mu kuvura ibikomere
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe (RMH) byabonye inkunga y’ibikoresho bigezweho ku rwego rw’isi bya Skin graft, bizajya bifasha mu kwihutisha akazi ko gusana no kunoza imikirire y’ibikomere mu gihe umurwayi yakomeretse.
Ibi bikoresho bigizwe na Dermatome ikata uruhu na Mesher irukwedura kugira ngo rubashe gushyirwa ahari igikomere, byanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa International Organization for Women Development (IOWD), nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabitangarije abanyamakuru mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25/04/2013.
Ubusanzwe umuntu wagize igisebe kinini akaza gukira inkovu igumaho ikaba yanashobora kogera kwangirika, kuko umubiri ujeho uba worohereye. N’aho bagerageje gusimbuza uwo mubiri usanga hatinda gukira kubera uburyo buba bwakoreshejwe butaberanye.

Uburyo bwa Skin graft (komora umubiri) bugiye kujya bwifashishwa muri ibi bitaro kubera ibyo bikoresho bahawe buzatuma ahakuwe umubiri hakira neza kandi n’aho umubiri ugiye gushyirwa hakire neza, nk’uko byatangajwe na Lt. Col. Dr. Charles Furaha ukora mu buvuzi bwo gusana ingingo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.
Ubu buryo buzafasha gushishura ahantu nko ku itako kuko ho hakira byoroshye ku buryo igisebe cyari kuvurwa amezi atandatu kitarenza iminsi 10 n’aho umubiri wavuye ntibirenze ibyumweru bibiri.
Yagize ati: “Ni tekinike idufasha kuvura abarwayi barwaye ibisebe kugira ngo bakire vuba babashe gutaha bakomeze imirimo yabo, kandi n’icyo gitanda bari baryamyeho ushobore kugishyiramo abandi bagikeneye. Kuko iyo umurwayi amaze amezi atatu bivuze ngo hari abarwayi benshi bari bacyeneye kwita kuri icyo gitanda utazabasha kwakira”.

Ibi bikoresho kandi ngo uretse korohereza abarwayi cyangwa abarwaza gusiragira kwa muganga binagabanya ikiguzi cy’ubuvuzi bari gukoresha, nk’uko byatangajwe na Barbara Margolies uhagarariye umuryango wateye iyo nkunga IOWD.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe byongeye ibi bikoresho kuri bimwe mu bindi bihambaye bisanzwe bifite nk’ibijyanye no kuvura indwara ya kanseri n’ibindi by’umutima, bitari henshi mu gihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Izo nkunga ni izagaciro kabisa kandi birashimishije kuba byagejejwe ku bitaro nka kanombe bisanzwe n’ubundi bikora neza..
Ibi bitaro byakoraga neza bitarabona ibikoresho bigezweho nk’ibi..Ibi bizatuma n’ubumenyi kuri bamwe , nubwo babusanganywe..
Ubu buryo bugiye gutuma abajayaga gushaka ubu buvuzi hanze y’urwanda biborohera,cyane ko bitashoborwaga na benshi ariko ubu ubwo ibi bikoresho bikenewe ibyari inzozi bibaye impamo.
Ubu mu rwanda tumaze kugera ku ntera ishimishije mu rwego rw’ubuvuzi,kuko ubu usanga indwara nyinshi zavurirwaga hanze zisigaye zivurirwa hano,aho n’abandi bantu bo mubihugu duturanye baza kwivuza mu rwanda,ibi bikaba bizagira n’ibindi byongera mu bukungu bw’igihugu kubera urwego rw’ubuvuzi bumaze gutera imbere bigaragarira buri wese.