Poste de santé ya Mahoko iracyafite ibibazo

Nubwo bubakiwe inzu yo kubyariramo n’ikigo cyo gupima ubwandu bwa SIDA ku bushake (VCT), ishami ry’ikigo nderabuzima cya Mahoko (poste de santé) riherereye mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu riratangaza ko hakiri ibibazo byo gukemurwa.

Imbogamizi nyinshi ahanini zijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi kuko abaterankunga babo bemeye kubaka gusa nta kindi bazabamarira uretse Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yemeye ibikoresho byo mu nzu nk’ameza n’intebe; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’iyo poste de santé, Ndagijimana Jonathan.

Inzu Poste de santé ya Mahoko ikoreramo ubu
Inzu Poste de santé ya Mahoko ikoreramo ubu

Ndagijimana akomeza vuga ko n’abaganga bafite badahagije kuko bafite abaforomo 12 gusa bikaba ikibazo iyo bigeze kurara irondo. Ndagijimana asanga bishobora gutera ikibazo mu gihe bazaba batangiye gukorera mu nzu bahawe na Global Fund ndetse na BPR kuko bazigabanyamo kabiri.

Nyuma y’imyaka itatu bakorera mu nzu itujuje ibyangombwa by’ivuriro, poste de santé ya Mahoko yaje gusubizwa ubwo umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya SIDA, igituntu ndetse na malaria (Global Fund) yabubakiraga inzu izajya yakira ababyeyi (maternite).

Nyuma yaho Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) nayo yaje kubatunganyiriza VCT ariko ikazajya inakorerwamo ubundi buvuzi. Izi nzu zombi ziraturanye.

Ndagijimana Jonathan, umuyobozi w’iyi poste de santé yatangarije Kigalitoday ko bishimiye aya mazu yombi kuko azakemura ubwinshi bw’abantu bahuriraga mu kazu kamwe bari basanzwe bakoresha.

Inzu izajya yakira ababyeyi bubakiwe na Global Fund
Inzu izajya yakira ababyeyi bubakiwe na Global Fund

Poste de santé ya Mahoko yakira abantu barenga 17,000 baturuka mu tugari twa Mahoko, Kanyefurwe na Nyabirasi yo mu karere ka Rutsiro nk’uko twabisobanuriwe n’ushinzwe ubuzima rusange bw’abaturage, Byimana Adrien.

Abayobozi ba poste de santé ya Mahoko bafatanyije n’umurenge wa Kanana bandikiye Minisiteri y’Ubuzima n’akarere basaba inkunga y’ibikoresho, n’abaforomo bakaba bagitegereje igisubizo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka