Abagiye gufasha polisi muri iki gikorwa ni umuryango utegamiye kuri Leta witwa JHPIEGO ushamikiye kuri kaminuza yitwa Johns Hopkins Univertsity yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu muryango usanzwe ukorana na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ndetse n’igisirikare cya Leta y’u Rwanda (MINADEF), ubu ukaba ugiye gukorana na polisi y’igihugu mu byerekeranye n’ubuzima.
Dr Rugwizangoga Eugene, ukorera uyu muryango akaba ari nawe uri guha amahugurwa abaganga n’abaforomo bakorera amavuriro ya gipolisi akorera mu gihugu hose, avuga ko bahisemo gukorana na polisi y’igihugu kuko nayo iri gukorana n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda ntigenewe guhana amakosa gusa ahubwo ifasha n’abaturage mu buzima bwabo bwose, ari ugukumira impanuka, ibiyobyabwenge no gufasha mu buzima; ariho usanga ifite amavuriro afasha abaturage.
Dr Rugwizangoga agira ati: “basanze kongeramo igikorwa cyo gukeba abagabo muri serivise batangaga ku mavuriro yabo byafasha kuko yo ihura cyane n’abaturage kandi nayo ubwayo yifitiye umubare utari muto w’abakeneye iyi serivisi, kandi bikaba biri no muri gahunda ya Leta mu rwego rwo gukumira icyorezo cya SIDA”.
Abari guhabwa izi nyigisho niabasanzwe ari abaganga n’abaforomo ku bitaro n’ibigo nderabuzima bya polisi ariko hakaba n’abanyeshuri bari kwiga ubuganga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ariko boherejwe na polisi y’igihugu.
Ubu bari kwigishwa mu magambo (theories) ariko biteganijwe ko mu cyumweru gitaha batangira kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize ari nako bafasha abakeneye iyo serivisi. Bazahera ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga kuko ariho bari gukorera aya mahugurwa.
Gahunda yo gukeba abagabo ni imwe muri gahunda za Leta ifasha abagabo kutandura icyorezo cya SIDA.
Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo wakebwe aba afite amahirwe yo kutandura angana na 60%mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu iyi serivisi iri gutangirwa ubuntu aho bayikora.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba badashoboye kwirinda nibisiramuze, ariko se kuki iyo muri amerika badakangurira abantu kwisiramuza nta sida ihaba?