Nyamata: Inzobere z’Abanyamerika ziravura abafite ibibazo by’imitsi n’umutwe udakira

Inzobere mu kuvura indwara z’imitsi, umugongo n’umutwe udakira zaturutse muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirimo kuvura abafite ibyo bibazo ku buntu mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi itatu kizarangira havuwe abantu barenga gato igihumbi kuko ku munsi haravurwa abarwayi bari hagati ya 300 na 350. Izi nzobere ni abakorerabushake bakaba bakora ubu buvuzi bakoresheje gutera inshinge aharwaye.

Ubushakashatsi bwaragaraje ko nta kibazo uko guterwa inshinge butera kuwabukorewe; kandi ubwo buvuzi bwifashisha uruvangitiranye rw’imiti itandukanye; nk’uko byemezwa na Dr. Wong ukuriye izo nzobere muri icyo gikorwa.

Uyu yaramaranye imyaka irenga itanu uburwayi bw'umutwe udakira.
Uyu yaramaranye imyaka irenga itanu uburwayi bw’umutwe udakira.

Mu miti ikoreshwa harimo za vitamine, imiti y’ibinya, serumu n’undi muti witwa ozone ukunze gufasha abarwayi bafite uburibwe ndetse n’indi myinshi.

Abaje kwivuza biganjemo abasaza n’abakecuru bakuze, niyo mpamvu abanyamakuru babajije umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata niba atari icyorezo mu bakuze maze asubiza ko nta cyorezo gihari ahubwo ko iyo umuntu ageze mu zabukuru akunda guhura n’ibibazo byo kuribwa umutwe udakira ndetse n’iby’umutwe n’umugongo.

Karekezi Raphael wavuye mu mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera avuga ko yakiriye neza kino gikorwa kuko yari afite ikibazo cy’umugongo wari warabyimbye ndetse n’imitsi yo mu kaguru.

Ati “narivuje mu bushobozi bwanjye buke nari mfite ariko bikanga gukira kuko narimaranye iki kibazo igihe kingana n’imyaka 20. Nindamuka nkize nzashima Imana kandi n’aba bagiraneza Nyagasani azabahembe”.

Umurongo ni muremure w'abantu bategereje kwivuza imitsi n'umutwe udakira.
Umurongo ni muremure w’abantu bategereje kwivuza imitsi n’umutwe udakira.

Ibi kandi na none bivugwa na Twahirwa Isroni wo mu murenge wa Mayange aho avuga ko yari afite ikibazo cy’umutwe udakira ariko nyuma y’iminota mike avuye imbere y’abaganga arumva yatangiye gukira.

Kubera ukuntu hari abarwayi benshi bishoboka ko bose bizarangira batavuwe, byatumwe izo nzobere zibanza kwigisha abaganga babiri ndetse n’abaforomo bane kugirango bazakomeze icyo gikorwa mu gihe bo bazaba basubiye iwabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hari ahantu nzi bavura iyo ndwara IGAKIRA BURUNDU muzavugishe iyo number Wenda bagufasha +250784721024

Elias yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Mumbarize ko ari ahandi bazavurira mbere yo gutaha ndwaye umugongo n’umutwe udakira.

pascal yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Mumbabarire mumpe amakuru kuri abo baganga niba ntahandi bazajya kuvurira kuko mfite ikibazo cy’ iminsi kandi ndababaye pe munfashe

JULES yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka