Nyamasheke: Umwana wabyimbaga umutwe aho gukura yamaze kubagwa mu bitaro bya Ruli

Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’umwana Agasaro Janvière wo mu karere ka Nyamasheke ufite uburwayi bwo kubyimba umutwe aho gukura bisanzwe, ubu yamaze kubagirwa mu bitaro bya Ruli byo mu karere ka Gakenke, umubyeyi we akaba afite icyizere ko azakira.

Agasaro Janvière ni umwana w’umukobwa wavutse nk’abandi bana ariko nyuma y’ibyumweru bitatu atangira kubyimba umutwe aho gukura, bikaba byari byaratumye ababyeyi be bata icyizere ko umwana wabo ashobora kuzakira.

Ababyeyi b’uyu mwana bari baramujyanye ku bitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke bababwira ko umwana wabo nta kindi ashigaje uretse urupfu, nyamara uko iminsi yagendaga ishira niko babonaga ko umwana wabo aramutse avuwe ashobora gukira.

Umwana wa Mukamukomezi yamaze kubagwa nyuma y'uko ababyeyi be bamutabarije.
Umwana wa Mukamukomezi yamaze kubagwa nyuma y’uko ababyeyi be bamutabarije.

Nyuma yo kubagirwa muri ibyo bitaro bya Ruli yamujyanyemo tariki ya 14/09/2014, nyina w’umwana, Mukamukomezi Agnès avuga ko umukobwa we ashobora gukira nyuma yo kubona ko umutwe we wari ubyimbye ndetse ukomeye cyane nk’umupira uhaze wamaze gutubanuka nk’uko abyivugira.

Mukamukomezi ashimira abantu bamufashije kugira ngo umwana we abashe kuvurwa ndetse akavuga ko afite icyizere ko azakira.

Mu marira menshi yagize ati “ndishimye cyane kandi ndashimira umuntu wese wagize uruhare rwo gutuma umwana wanjye yongera kugira icyizere cyo kubaho mu gihe twari dutegereje ko azapfa, Imana yonyine izabahe umugisha”.

Mukamukomezi avuga ko abaganga bamubwiye ko n’ubwo umwana yakira, umutwe we ushobora kuguma ari munini kuko yatinze kugezwa kwa muganga ubu amagufa ye akaba yaramaze gukomera.

Uyu mubyeyi yahawe gahunda yo gusubira kwa muganga ngo bakurikirane umwana ku itariki ya 15/10/2014 mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), inkunga yo kubasha kugera aho yivuriza no kwishyura amafaranga yo kwivuza akaba yarabihawe na Handicap international, akarere ka Nyamasheke bafatanyije n’umurenge wa Kagano.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

Yeah! Uwamutabaye ni uwakoze iyi nkuru bwa mbere, kuko niho abandi bose bayimenyeye. Kuddos kuri Kigali today, n’abanyamakuru bayo basobanutse!!!!!!

Nestor yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Nyagasani akomeze abagirire neza kuko mw’isi harimo intambara nyishi

Uwimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka