Byavuzwe n’abayoboke ba Paruwasi Kabuye –Keru bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke ku wa 20 Werurwe 2016 ubwo abagera kuri 200 barihirwaga ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de santé) bakemeza ko bivuzaga magendu kubera amikoro make.

Nyirakanani Jeanine, umwe mu bahawe ubwisungane bwa 2016-2017, avuga ko aheruka kugura ubwisungane bukigura amafaranga 1000.
Abishingiraho ashimira ubuyobozi bw’itorero ryabo ( Eglise de Dieu du Nouveau Testament) kubaba hafi no kubafasha kwivuza kuko bivuzaga magendu.
Yagize ati “Singira aho mpinga sinagiraga mituweri! Nshimiye ubuyobozi buje kudutangira mituweri rwose sinabona uko nashima, ni Imana yonyine ibikoze iyo nabonaga 200 najyaga gusaba utunini ni ubwa mbere ngize mituweri ngiye kujya nivuza nta kibazo.”

Nyirabasinga Marie, we avuga ko yari atangiye kubunza umutima yarihebye ko atazabona aho akura mituweri kuko uyu mwaka yari yagize amahirwe akayitangirwa n’umugiraneza none ngo Imana yongeye kumwibuka.
Reverand Pasitoro Charles TWAGIRIMANA akaba n’Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano rishya mu Rwanda, avuga ko abakirisito b’itorero ryabo batabeshwaho n’amasengesho gusa ari na yo mpamvu babazaniye ubwisungane bw’abantu 200.

Yagize ati “Ijambo ry’Imana ritubwira ko Mwuka Muzima akorera mu mubiri muzima, abakirisitu b’iri torero ntabwo bakwinjira mu rusengero ngo basenge gusa atari bazima cyane cyane ko aha haba ibiza ndetse n’indwara nyinshi.”
Usibye izi mituweri batanze babazaniye n’amabati 80 yo gusakara urusengero rwangijwe n’ibiza umwaka ushize.
Ohereza igitekerezo
|