Nyamagabe: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya bifuza ko cyakorana n’ibitaro bya Kigeme

Abaturage bo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya, ntibishimira kuba iyo bibaye ngombwa ko boherezwa ku bitaro babohereza i Kaduha, bemeza ko bigoranye kugera kuhagera, aho koherezwa ku bitaro bya Kigeme.

Aba baturage bavuga ko kuva kuri iki kigo nderabuzima cya Musebeya ujya ku bitaro bya Kaduha hari umuhanda mubi hakaba n’urugendo rutari ruto, ntiboroherwe no kujya kuvurirwayo.

bakifuza kujya boherezwa ku bitaro bya Kigeme, biherereye mu murenge wa Gasaka ngo kuko ariho byaborohera.

Ubusanzwe iyo abarwayi boherejwe ku bitaro imodoka itwara abarwayi (Ambulance) irabajyana ikabagezayo. Gusa aba baturage bakinubira ko abo mu miryango yabo bitaborohera mu gihe babajyaniye ingemu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko nabwo buzi neza ko iki kibazo gihari, ariko bugasaba abaturage kubyihanganira mu gihe nta buryo bwo kugikemura buraboneka. Buvuga ko bagiye babaohereza ku bitaro bya kigeme nabyo byateza ibindi bibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emile Byiringiro, atangaza ko ari gahunda ya Minisiteri y’ubuzima igena uburyo abaturage runaka naho bagomba gukorana n’ibitaro.

Akavuga ko ibitaro bibiri bigaragara mu karere byagabanye abaturage bo mu mirenge 17 ikagize.

Akomeza avuga ko aba baturage baramutse babohereje kujya kwivuriza ku bitaro bya Kigeme, basangayo indi mirenge isanzwe ikorana nabyo byakongera umubare wabo maze bakarenga ubushobozi bw’ibitaro, bityo na serivisi bahabwa zikaba mbi.

Ati: “Muramutse mugiye kwivuriza ku Kigeme muri benshi mwasanga muhawe serivisi mbi, abaganga bakaba bake n’ibikoresho bityo za serivisi ntiziboneke neza”.

Gusa igihe hagaragaye umurwayi ukeneye guhabwa ubufasha mu buryo bwihuse kugira ngo barengere ubuzima bwe ku buryo kumujyana i Kaduha byaba bitinze, bamwohereza ku bitaro bya Kigeme kandi ahabwa ubufasha akeneye.

Ibitaro bya Kigeme kandi ubu byongerewe umubare w’abaturage bigomba kwitaho, kuko mu karere bikoreramo ubu hari impunzi z’abanyekongo zisaga ibihumbi 14 zaje ziyongera ku mirenge bisanzwe bishinzwe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka