Nyamagabe: Abakenera uburuhukiro no gupima icyahitanye umuntu bagiye gusubizwa
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavunwaga no gutwara ababo bitabye Imana mu buruhukiro bwo mu bitaro byo mu Karere ka Huye babonewe igisubizo, kuko ubu ibitaro bya Kigeme byujuje inyubako y’uburuhukiro yujuje ibyangombwa kandi ikaba ifite n’icyumba kizajya gisuzumirwamo icyateye urupfu.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bajyaga barushywa no gutwara ababo bitabye Imana mu Karere ka Huye, ugasanga birabagora kandi mu bitaro byo mu Karere kabo nta buruhukiro buhaboneka.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme butangaza ko kubona uburuhukiro bizafasha ibitaro kurushaho gutanga serivisi nziza borohereza umuturage.

Dr. Emmanuel Murayire, ukuriye abaganga mu bitaro bya Kigeme aravuga ko bagiraga ibibazo by’uko aho bifashishaga mu kubika imibiri hayangizaga.
Aragira ati “buriya imiryango yashoboraga kutabona uburyo bwo guhita bashyingura abantu babo noneho aho twabaga tubashyize ntihatwemerere ko iyo mirambo tuyifata neza. Twebwe icyo bigiye kudufasha ho, ni uko tugiye guha serivisi abaturage batwegereye, ntibavunike noneho ntibagire n’amafaranga y’ingendo batanga”.
Iyi nzu y’uburuhukiro biteganyijwe ko izatangira gukora mu cyumweru gitaha kuva tariki ya 23 Werurwe 2015. Ababuze ababo bazajya bishyura amafaranga nk’uko biteganywa n’ibiciro bigenwa na Minisiteri y’ubuzima.


Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye ko ibitaro bya Kigeme bitera imbere