Iyi serivise yo gufasha ababyeyi kumenya igitsina cy’umwana mbere y’uko avuka mu bitaro bya Nyagatare ntiyabagaho. Ibi ngo byaterwaga no kuba nta bikoresho bihagije byari bihari.
Ahatangirwa iyi serivise muri iyi minsi uhasanga ababyeyi batwite bategereje kubonana na muganga. Niyomugeni Claudine wo mu Murenge wa Katabagemu ni umwe mu babyeyi Kigali today yahasanze.

Avuga ko kubyara utazi igitsina cy’umwana bigorana mu gihe cyo kumushakira imyambaro kuko uba utazi uwo uzabyara. Niyomugeni avuga ko hari ubwo ugura imyambaro y’umuhungu ukabyara umukobwa cyangwa ukagura iy’umukobwa ukabyara umuhungu.
Icyuma kifashishwa mu gusuzuma ababyeyi kimaze igihe kitagera ku mwaka kibonetse mu bitaro bya Nyagatare. Mbere ngo umubyeyi wifuzaga kumenya igitsina cy’uwo azibaruka mbere y’igihe byamusabaga kujya mu bitaro by’i Kigali.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Ruhirwa Rudoviko avuga ko ubu iyi serivise ihari kandi ifasha ababyeyi, akabashishikariza kwisuzumisha inda nibura inshuro 4 mbere y’uko babyara.
Uku kwisuzumisha ngo bituma bamenya uko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana byifashe ndetse n’umubyeyi akamenya hakiri kare igitsina cy’umwana azabyara bikamufasha kumwitegura.
Kwisuzumisha ngo umubyeyi amenye uko ubuzima bw’umwana n’ubwe buhagaze mu bitaro bya Nyagatare bikorwa inshuro ebyiri mu cyumweru, kuwa kabiri no kuwa kane.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngira ngo aho isi igeze kuba utamenya igitsina cy’umwana uzabyara byaba ari ikibazo kuko ibitaro byo mu Rwanda biteye imbere bikaba bituma umenya uwo uzabyara hakiri kare