Nyagatare: Hari ababyeyi bajya kubyarira i Kigali

Nibagwire Joy, umwe mu bo Kigali today yasanze mu nzu y’ababyeyi yitegura gutaha nyuma yo kwibaruka umwana, yatangaje ko ubundi yifuzaga kujya kubyarira i Kigali kuko ariho yumvaga yakwisanzura.

Agira ati “Ubundi njyewe byarantunguye ariko nagombaga kujya kubyarira kwa Nyirinkwaya i Kigali. Banyitayeho pe! Ariko aha hantu ni hato cyane. Usanga ababyeyi baryamye ku gitanda ari batatu cyangwa rimwe abana bakaba aribo bajya ku gitanda, ba nyina bakajya hasi. Abarwaza barara hanze. Serivise ni nziza ariko ahantu ni hato cyane. Habonetse indi nzu byaba byiza cyane ntawasubira kubyarira i Kigali”.

Inzu y'ababyeyi ngo ni nto ku buryo idatuma bisanzura.
Inzu y’ababyeyi ngo ni nto ku buryo idatuma bisanzura.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare nabwo bwemeza ko iyi nzu y’ababyeyi ari ntoya koko ariko bukizeza ko hari indi irimo kubakwa kandi izaba yujuje ibyangombwa byose.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Ruhirwa Rudoviko avuga ko inzu y’ababyeyi irimo kubakwa izaba iri ku rwego rwiza ku buryo umubyeyi n’umwana bazajya bisanzura.

Iyi nzu izaba irimo aho babyarira babazwe, ahagenewe ababyeyi bagize ibibazo bajya kubyara ndetse n’abana bavukanye ibibazo hari aho bagenewe.

Iyi nzu y'ababyeyi niyuzura izaba igisubizo ku bajyaga kubyarira mu mujyi wa Kigali.
Iyi nzu y’ababyeyi niyuzura izaba igisubizo ku bajyaga kubyarira mu mujyi wa Kigali.

Iyi nzu y’ababyeyi iri kubakwa biteganijwe ko izaba yuzuye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ikazuzura itwaye miliyari imwe na milliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 100 ndetse ikazaba ifite n’ibyumba byihariye byagenewe ababyeyi bafite amikoro.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo byo iyinzu irakenewe peee itinze kuzura naho ubundi aba rwaza bari baragowe mubyukuri bya ba aribyiza kuko urebye service abaganga batanga babahaye inyubako nziza byaba ari byigiciro ntawasubira kigali

kazungu tom yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka