Iki gikorwa giteganijwe tariki 25-26/01/20123kizakorwa mu gihugu hose; nk’uko Uzamugura Theoneste ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Nyabihu abivuga.
Mu karere ka Nyabihu hakunze kugaragaramo ibibazo by’uburiganya, aho umuntu usanga ashaka gufata umubare mwinshi w’inzitiramibu ugereranije n’izari zimugenewe. Hari n’abagaragaye ko bashaka kugurisha izo nzitiramibu mu buryo butemewe, ndetse n’abakoresha inzitiramibu nabi icyo zitagenewe.

Ni muri urwo rwego, abafite aho bahuriye n’igikorwa cyo gutanga inzitiramibu ku rwego rw’imirenge n’utugari, ndetse no ku bigo nderabuzima, basabwe kuzakurikirana neza ibyo bikorwa, hirindwa uburiganya ubwo aribwo bwose bwakorwa.
Abaturage nabo barasabwa kwitabira ibikorwa byo gufata inzitiramibu ku bo zigenewe, kandi zigakoreshwa neza nk’uko bikwiye.

Gutanga inzitiramibu ziteye umuti ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu guhashya imibu itera indwara ya Malariya. Iyi akaba ari nayo mpamvu, iyo igikorwa cyo gutanga inzitiramibu gikozwe ku bazigenewe runaka, abaturage basabwa kubyitabira no kuzikoresha uko bigomba.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Inzitiramubu zatanzwe kuri 29-30/01/2013 ntabwo ari kuri iriya tariki mwavuze, ikindi abaturage ba Nyabihu turashyimira leta uburyo ihora ishakira abaturage bayo ibyiza.