“Ntabwo CHUB yigeze isiba gutanga imisanzu y’abakozi bayo muri RAMA” - Munyamfura

Hashize ukwezi abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bajya kwivuza i Kigali bakababwira ko badashobora kwivuriza ku bwishingizi mu kwivuza basanzwe babamo bwa RAMA kubera ko ngo nta misanzu ikigo bakoramo cyatanze guhera muri Mutarama.

Ibi ariko bibeshyuzwa n’ushinzwe abakozi muri iki kigo, Munyamfura Alexis, avuga ko amafaranga badasiba kuyatanga, ahubwo ko guhuza RAMA na CSR (isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi) ari byo byagoranye, akaba ari yo mpamvu iyi misanzu itagaragarira abinjira mu ikoranabuhanga ry’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ari cyo cyahuje RAMA na CSR.

Munyamfura ati “kugira ngo iyi misanzu igaragare mu ikoranabuhanga rya RSSB, ni uko hahuzwa nimero za RAMA n’iza CSR ndetse n’amazina y’abakozi. Ibi ariko ntibirakunda kugeza uyu munsi kubera ko hari aho wasangaga amazina atandikishije inyuguti zimeze kimwe, nuko bitewe na porogaramu yifashishwa na CSR amazina y’ubwishingizi bwa RAMA ntabashe guhura neza n’aya CSR”.

Ibi rero ngo byatumye bicara, bongera kwandika bundi bushya amazina y’abakozi bose ba CHUB, bagera kuri 500, hifashishijwe ubwoko bw’inyuguti bwemerwa n’iriya porogaramu.

Munyamfura yizeye kandi ko iki kibazo kiri hafi gukemuka. Abivuga muri aya magambo “Nkurikije aho tugeze dukosora, mfite icyizere ko mu minsi itarenze ine imisanzu y’ubwishingizi bw’abakozi bacu mu kwivuza izaba igaragarira abashobora kwinjira mu ikoranabuhanga rya RSSB”.

Ikibazo cyo kutavurirwa ku bwishingizi bwa RAMA ku bakozi ba CHUB cyagaragaye ku mavuriro y’i Kigali yifashisha ikoranabuhanga mu kumenya abatanze imisanzu gusa. Abivuriza mu mujyi wa Butare n’ahandi bakifashisha udutabo bo nta kibazo barahura na cyo kugeza ubu.

Kubera kujya kwivuza i Kigali bakabwirwa ko nta misanzu batangiwe, byari byatumye bamwe mu bakozi ba CHUB batangira gukeka ko n’amafaranga y’ubundi bwishingizi bakatwa buri kwezi atagera aho agenewe.

Twabajije kuri SORAS no kuri CORAR batubwira ko imisanzu y’abakozi b’ibi bitaro ibageraho nta kibazo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

illuminati gusa urabona kiriya gi triangle koko??? erega munashyiraho ijisho..., nimukataze diii

.. yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka