Ninde wahanze bwa mbere “Kandagira Ukarabe” mu Rwanda?

Abagabo babiri Cyiza Moise na Twagirumukiza Emmanuel, buri wese ku giti cye yiyemerera ko ari we wahanze bwa mbere “Kandagira Ukarabe”, igikoresho ubu cyasakaye mu Rwanda hose, gikoreshwa mu rwego rw’isuku n’isukura, ariko hakibazwa uwaba ufite ukuri nyako.

Cyiza, ukora akazi k’ubushoferi, atuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera. Avuga ko yahimbye “Kandagira Ukarabe” bwa mbere mu mwaka wa 2006 ubwo yari ari mu mahugurwa y’umushinga PHAST wari ugamije ibikorwa by’isuku n’isukura, wakoreraga mu karere ka Burera icyo gihe.

Twagirumukiza, umuganga upima ibizamini by’abisuzumisha indwara (labotantin), mu kigo nderabuzima cya Muhondo, mu karere ka Gicumbi, avuga ko we yahanze “Kandagira Ukarabe” bwa mbere, mu mwaka wa 2007, ubwo yakoraga mu kigo nderabuzima cya Kibeho, mu karere ka Nyaruguru.

Henshi hahurira abantu benshi ubu hasigaye hari "kandagira ukarabe".
Henshi hahurira abantu benshi ubu hasigaye hari "kandagira ukarabe".

Uyu muganga avuga ko yagize igitekerezo cyo guhanga “Kandagira Ukarabe” amaze kubona ko indwara nyinshi yabonaga mu bizamini yapimaga zaturukaga ku mwanda. Ku kigo nderabuzima yakoragaho yasabye ko bashyiraho igikoresho abarwayi bazajya bakarabiramo bavuye mu bwiherero.

Baje gushyiraho akabase ariko baza kukiba. Yahise agira igitekerezo cyo kuhashyira akajerikani gatoboye aho umuntu azajya agakoresha akaraba atagakozeho kugira ngo katazajya kamusigira umwanda.

Yafashe ako kajerikani ashyiraho imigozi ifashe ku biti bibiri bishinze mu butaka, n’ikindi giti kimwe, gifashe umugozi uturuka ku kajerekani, umuntu akandagiraho akajerekani kakamena amazi umuntu agakaraba.

Akomeza avuga ko kuri icyo gikoresho yaje gushyiraho agapapuro kanditseho “Kandagira Ukarabe” mu rwego rwo gusobanurira abantu uburyo icyo gikoresho gikoreshwa.

Twagirumukiza avuga ko “Kandagira Ukarabe” yahanze yaje gusakara, ndetse iniganwa n’abandi atabahaye uburenganzira, ubwo uwari Minisitiri w’ubuzima icyo gihe, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yasuraga akarere ka Nyaruguru, maze agasaba ko icyo gikoresho cyagera n’ahandi mu Rwanda.

Cyiza we yahanze “Kandagira Ukarabe” ate?

Cyiza avuga ko yahanze “Kandagira Ukarabe” ubwo bari bari mu mahugurwa y’umushinga PHAST yaberaga ahitwa mu Gitare, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ubwo uwabakoreshaga ayo mahugurwa yabasabaga guhanga ikintu cyakoreshwa mu isuku n’isukura.

Yahise ashinga igiti mu butaka ashyiraho akajerekani gatoya ka litiro imwe gatoboyeho imyenge, maze ashyiraho umugozi uriho akantu umuntu akandagiraho, uwo mugozi ugakurura ako kajerekani kugira ngo amazi agasohokamo anyure muri ya myenge abe yakwifashishwa mu gukaraba intoki.

Akomeza avuga ko uwabakoreshaga amahugurwa yamubwiye ko ako kajerekani yakoresheje, byaba byiza ashyizeho umwenge umwe aho kugatobaguraho imyenge myinshi. Kuva ubwo “Kandagira Ukarabe” yahise ivuka, maze akajya atumirwa ahantu hatandukanye, mu Ntara y’Amajyaruguru, gusobanura imikorere yayo.

Imwe muri kandagira ukarabe Moise avuga ko yakoze agitangira kuzikora.
Imwe muri kandagira ukarabe Moise avuga ko yakoze agitangira kuzikora.

Uko yajyaga gusobanura ahantu hatandukanye niko abandi bantu bamurusha ubushobozi bahitaga bamurahuraho ubwenge, maze nyuma abo bantu batangira gukora “Kandagira Ukarabe” zirusha ubwiza izo yakoraga nk’uko Cyiza abisobanura.

Uwambajemariya Florence umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yemeza ko Cyiza Moise ariwe wahanze “Kandagira Ukarabe”. Ngo abandi bazikoze nyuma baramwiganye.

Akomeza avuga ko ubwo habaga umunsi wo gukaraba intoki mu karere ka Burera, “Kandagira Ukarabe” zakoreshejwe icyo gihe ni izakozwe na Cyiza Moise.

Cyiza na Twagirumukiza, buri wese avuga ko “Kandagira Ukarabe” ari we wayihanze bwa mbere mu Rwanda, akanemeza ko abandi bazikoze nyuma bose bamwiganye. Buri wese yifuza ko Leta yaha agaciro igihangano yahanze ikaba yagira icyo imugeneza, nk’ishimwe.

Twagirumukiza anongeraho asaba Leta ko yamufasha agashyira ahagaragara “Kandagira Ukarabe” y’umwimerere yahanze.
“Kandagira Ukarabe” zishyirwa ahantu hatandukakanye haba k’ubwiherero rusange, imbere y’amashuri, mu ngo zitandukanye n’ahandi mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Iyi nyandiko iragaragaza neza ko ari Cyiza wayikoze bwa mbere muri 2007 naho Twagirumukiza wayikoze muri 2007 ashobora kuba yariganye iya Cyiza cyangwa akaba yarayihimbye . Uyu mushoferi Cyiza, kandagira ukarabe ni igihangano cye cy’ umwimerere kereka nibasanga hari undi wayikoze mbere y’ uko ayikora.

mukwaya yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ibi byo ndabona bisobanutse, uwahimbye kandagira ukarabe ni Cyiza Moize dore ko n’Akarere kabizi kandi yanayihimbye mbere

yu yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka