Ni byiza kugisha inama abaganga mbere yo gufata imiti yo kuboneza urubyaro

Bamwe mu bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, barasabwa kujya begera abaganga bakabajyira inama mbere yo gufata imiti yo kuringaniza urubyaro. Barasabwa kandi kudahagarika gahunda yo kuringaniza urubyaro bitewe n’impinduka iyo miti itera mu mibiri yabo.

Nk’uko abaganga babivuga, izo mpinduka ntizakagombye guteza urujijo ku bakoresha iyo miti, kuko bashobora kuhindurira imiti wafataga cyangwa bakakugira inama y’uko ibyo bibazo byakemuka.

Uwimana Peruth yagize ikibazo cy’umubyibuho ukabije, haziramo n’uburwayi bwa diyabete bitewe n’uko yakoreshaga ibinini byo kuringaniza urubyaro. Ibyo binini yivugira ko yabikoresheje igihe kirenze imyaka itanu ariko ko atari yarigeze ahura n’ingaruka n’imwe icyo gihe cyose. Ni mu kwezi kwa Werurwe 2011 yagiye kwivuza, maze umuganga akamutangariza ko ibyo bibazo yabitewe no kuba yarakoresheje imiti yo kuboneza urubyaro kandi imiterere y’umubiri we itabimwemerera. Peruth rero we ngo ntiyari yarabanje kwipimisha ngo amenye niba iyo miti nta kibazo izamutera.

Muhimba John, umuforomo ukorera ku kigo cyita ku mibereho myiza y’abaturage ARBEF, atangaza ko ari ngombwa kubanza gupima umugore uje gufata imiti yo kuboneza urubyaro, kandi ukanamusobanurira ingaruka (effets secondaires) buri muti ushobora guteza mu mubiri bityo akaba ariwe wihitiramo uburyo akoresha. Yongeraho ko mu gihe uwo mugore agize ingaruka kubera iyo miti, agomba kwihutira gusubira kwa muganga.

Mihimba avuga ko bihuha bamwe mu bagore bahuye n’izo ngaruka bakwirakwiza aho batuye, ibyo bigatuma bagenzi babo batinya kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro. Abantu ntibakwiye kumva ibyo bihuha ahubwo bajye begera ibigo nderabuzima bahabwe imana.

Ingaruka zikunda kugaragara ku bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, ni kurwara umutwe, kugira isesemi, no guhindagurika kw’imihango. Ibyo bibazo rero Mihimba John akaba avuga ko bidakanganye kuko nta ndwara ikaze byatera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka