Ngoma: Urubyiruko rwahuguwe kuri SIDA rwiyemeje kwigisha abandi

Abasore n’inkumi 120 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ngoma bahuguwe ku bukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA ruvuga ko hari byinshi rwungukiye muri aya mahugurwa ku buryo rwakwegera urubyiruko rukabakangurira kwirinda ngeso mbi zo kwiyandarika.

Tuyishime Aimable umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko ayo ari amahirwe akomeye urubyiruko ruba rubonye ngo ruhabwe inyigisho zo gukiza ubuzima bwa benshi babigisha kwirinda icyorezo cya SIDA.

Abajijwe icyo agiye gukora nyuma yo kuva muri aya mahugurwa yagize ati “amasomo nkuye hano anshoboza kuba nakwisanzura mu rubyiruko yaba urwize cyangwa urutarize bityo rero nta kindi ngiye gukora atari ukwamamaza ubwo butuma bwo kwirinda SIDA itwugarije”.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, umuco na sport, Rutagengwa Jen Bosco yasabye urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa kuba intangarugero mu myitwarire kugira ngo n’abo bagiye gukangurira kwirinda SIDA bababonemo urugero rwiza.

Yagize ati “Ntawutanga icyo adafite, nimwe mugomba kuba urugero rwiza mu myitwarire kuko ntago waba wiyandarika ngo ujye kwigisha umuntu kureka kwiyandarika ngo akumve. Ibyo mukuye hano ntimugende ngo mwiryamire mugende mwigishe bagenzi banyu.”

Uyu muyobozi yanenze cyane urubyiruko ruhabwa amahugurwa maze rwagera iwabo rukiyicarira ntirujye kwigisha abandi maze asaba aba basore n’inkumi kurangwa no kwitangira abandi no kugaragaza imbaraga bafite nk’urubyiruko batiganda.

Ni kenshi urubyiruko ruhabwa amahugurwa nkaya ndetse bakanabakangurira guhugura abandi. Aba bakangurambaga b’urungano biyemeje kuba umusemburo w’impinduramyitwarire mu rubyiruko.

Aya mahugurwa yamaze iminsi itanu yasojwe tariki 27/04/2012. Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye na PSI Rwanda binyuze mu kigo cy’urubyiruko cya Ngoma (Centre Dushishoze Ngoma).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka