Ngoma: Ibitaro bya Kibungo bikomeje kwitegura kugirwa ibitaro by’urwego rukuru
Ibitaro bya Kibungo byo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba kwitegura kugirwa ibitaro by’urwego rukuru, igikorwa cyanashimwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, ubwo yabigendereraga kuwa Kane tariki 24/1/2014.
Ibitaro bya Kibungo bigiye kugirwa ibitaro byo ku rwego rukuru nku rw’ibitaro bya CHUK, CHUB, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’iby’ibyitiwe umwami Fayisali, byari bisanzwe biri ku rwego rukuru.

Minisitiri Dr. Binagwaho yasuye ibi bitaro mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze hanozwa serivisi zihatangirwa, hananonosorwa ibisabwa ngo bibe ibitaro byo kurwego rukuru.
Yashimye ko inama yari yagiriye ibi bitaro mu kurushaho kunoza serivisi zihatangirwa ubwo ahaheruka umwaka ushize zubahirijwe.
Gusa haracyari inzitizi mu kunonosora ibisabwa, zirimo umubare mucye w’abaganga, ibikoresho bidahagije birimo ibyifashishwa mu kubaga, mu gusuzuma n’abanga b’inzobere.
Muganga mukuru w’ibi bitaro, Dr. Namanya William, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko ubushobozi buhari kubufatanye na minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati” Dufite ubushake ubushobozi bwo turabifite kandi na minisiteri y’ubuzima ibiduteramo inkunga ndibaza ko tubyiteguye neza.Inzitizi ziracyahari nk’izibikoresho byo kubaga,ibyo gukora ibizamini ku barwayi ndetse n’abakozi turacyafite bake ugereranije n’abakenewe ku bitaro byo kurwego rukuru.”
Minisitire w’ubuzima yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije ahanini kureba aho ibi bitaro bigeze mu gushyira mubikorwa inama byari byagiriwe mu ruzinduko rwe ruheruka.
Yavuze ko ashima ko ibyari byasabwe byakozwe bityo ko hagiye kureberwa hamwe uburyo ibibazo bigihari by’ibikoresho ndetse n’abaganga nabyo byakemuka kugirango ibi bitaro bikomeze kwitegura kuba ibyo ku rwego rukuru.
Ati” Igihe cyo kuba byagizwe ibitaro byo kurwego rukuru sinakimenya kuko icyo cyemezo kigomba kubanza gutorwa n’inteko ishinga amategeko,ariko kugera ubu kurwego rw governement baragitoye. Icyo dushaka nuko ibitaro biba byiteguye byujuje ibisabwa hakiri kare.”
Mu Rwanda harateganywa ko ibitaro bitatu bizashyirwa ku rwego rukuru (Referal hospitals)akaba aribyo Ibitaro bya Kibungo,Ibitaro bya Karongi n’ibitaro bya Ruhengeri.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
najye nshimye ibitaro bya kibungo uburyo bigiye kuba ibitaro bikuru . kandi ndasaba minister w’ ubuzima gukomeza gusura ibitaro bya rwamagana kuko usanga aho kujya imbere basubira inyuma dore ko nta nabaganga baharara kabiri ujyayo wasubirayo ushaka uwagukurikiranye kuri r.v bati yaragiye ubwo se koko bazateraimbere gute ?
nihavugururwe byinshi mu buzima maze abarwara ntibazongere guhitanwa no kutagira inzobere cg kubura aho bivuza