Nduba: Barashishikarizwa kugira ubwisungane bw’ubuzima

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, arashishikariza abaturage batuye mu murenge wa Nduba kugira ubwisungane mu buvuzi, kugira ngo bakomeze ibikorwa by’iterambere bafite umutekano w’ubuzima bwabo.

Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo gukangurira aba baturage cyabaye kuri uyu wa Gatandatu 25/05/2013, cyabereye mu kagari ka Butare. Abatuye uyu murenge bari barangije igikorwa cy’umuganda wa buri kwezi.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo abakangurira kuboneza imbyaro.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo abakangurira kuboneza imbyaro.

Umuyobozi wa Gasabo yavuze ko kutagira ubwisungane mu buvuzi bitera ibibazo mu gihe hagize urwara mu muryango. Nyuma yo kubaha ingero ku bagiye bishyura amafaranga y’umurengera kubera kutagira mituweli, yavuze ko bagomba kwizigama hakiri kare.

Yagize ati: “Tubanze tugire ubuzima, ibindi bizaza, ndetse tutibagije kuboneza urubyaro, kugirango abo tubyara bagire imibereho myiza.”

Saidath Tusabe, umwe mu batuye muri uyu murenge, yatangaje ko ubukene buri mu bintu bibabangamira bigatuma batatunga ubwo ubwisungane mu buvuzi. Agasaba ko bamushyira mu byiciro by’abakene kugira ngo nawe abashe kujya yivuza.

Ati: “Mfite imyaka 26, mfite abana batatu, nkaba mfite umugabo ariko nta bushobozi afite bwo ku twishyurira mituweli. Akazi akora ntabwo bahembwa, iwacu nta cyizere dufite cyo kuzatunga mutuelle de santé.”

Abaturage bo mu murenge wa Nduba bakangurirwa gutunga mutuelle de sante.
Abaturage bo mu murenge wa Nduba bakangurirwa gutunga mutuelle de sante.

Mu mwaka wa 2011-2012 umurenge wa Nduba wari mu mwanya wa mbere ku bwitabire bwa 96%, ariko uyu mwaka wasubiye inyuma ugera kuri 2%. Ibiza biri mu byateye ibura ry’amafaranga muri uyu murenge, nk’uko byemejwe na Kemirembe Joy ushinzwe ubwisungane mu buvuzi mu karere ka Gasabo.

Godfrey Karamuzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge nawe yemeza ko abaturage ayobora bagera ku bihumbi 15, bagize ikibazo cy’ubushobozi kuko bari kuba barayatanze. Ibyo akabishingira ku buryo bari bitabiriye umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahantu mwanditse izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba mwibeshye kuko atariko yitwa.

Padiri yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka