Muhororo: Inyubako zidahagije zituma abarwayi baryamana ku gitanda
Kutagira inyubako zihagije bituma abarwayi baryamana ku gitanda kimwe ari babiri mu bitaro bya Muhororo biri mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, ibi bikaba bishobora kubabangamira ndetse ntibyorohe kwita ku isuku no gutanga ubuvuzi ku barwayi.
Iyo ugeze mu mazu y’ibi bitaro abarwayi barwariramo usanga ahenshi baryamye ari babiri ku gitanda kimwe nyamara cyaragenewe umurwayi umwe. Kugira ngo biborohereze, aba barwayi baryama umwe areba hepfo undi haruguru bakabisikanya amaguru.

Ikibazo nk’iki kibanze cyane cyane aharwarira ababyeyi babyaye, abategereje kubyara n’abafite ibindi bibazo birebana n’inda, ahaba imbagwa n’abana bato n’ahandi.
Umuyobozi w’ibitaro bwa Muhororo, Dr Emmanuel Ahishakiye nawe yemeza ko iki ari ikibazo kibabangamiye, ariko ko abakozi b’ibitaro bagerageza kubyitwaramo neza mu kuvura no kurinda abarwayi.
Uyu muyobozi kandi ashimira abarwayi kuba bagerageza kwita ku isuku yabo n’iy’ibitaro kuko ngo kuba bacucitse bitarateza ikibazo cy’umwanda nubwo bibavuna.

Mu mwaka ushize wa 2014, ubwo minisitiri w’ubuzima yasuraga Akarere ka Ngororero agasura n’ibi bitaro bya Muhororo, yabasezeranyije ko ibi bitaro bigiye kwagurwa kuko bifite inyubako nkeya kandi zishaje.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo avuga ko barimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iryo sezerano, kandi ko bishobora kuzashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|