Muhanga: Barasaba guhabwa uburenganzira bwo kwivuriza mu kandi karere

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko bakorerwa ubuvugizi bakajya bakirwa n’Ibitaro bya Ruri biri mu Karere ka Gakenke.

Abaturage bavuga ko iyo bibaye ngombwa kohereza umurwayi urembye ku bitaro bikuru boherezwa i Kabgayi kandi Nyamara begereye ibitaro bya Ruri biri mu Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru.

Abaturage b'i Rongi bavuga ko batoroherwa no gusura umurwayi woherejwe i Kabgayi.
Abaturage b’i Rongi bavuga ko batoroherwa no gusura umurwayi woherejwe i Kabgayi.

Impamvu zituma bifuza koherezwa i Ruri kandi ari mu yindi ntara ngo ni uko bahafite imiryango n’abantu baziranye kurusha i Kagayi mu Mujyi wa Muhanga, hakiyongeraho n’ikibazo cy’uko byoroshye gusura umurwayi no kumugemurira i Ruri kuko ari hafi yabo.

Munyemana Sylvere avuga ko bafite ivuriro rya Gasagara ariko ngo iyo bibaye ngombwa ko umubyeyi uri kunda ajyanwa ku bitaro bikuru, yoherezwa i kabgayi bikabagora kwita ku murwayi uri I Kabgayi ugerranyije na Ruri.

Munyemana agira ati “Ushobora no kubura itike yo kujya gusura umurwayi i Kabgayi kuko n’imodoka ni nkeya kubera umuhanda udakoze neza, mu gihe iyo umurwayi ari i Ruri ngenda n’amaguru nkamusura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Ubukungu, Innocent Kayiranga, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bakurikije amabwiriza agenga ibitaro abarwayi b’i Rongi bakaba bakoroherezwa i Ruri.

Agira ati “Icyo twifuza ni inyungu z’umuturage, haba Gakenke haba Muhanga hose ni mu Rwanda tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo umuturage wacu amererwe neza”.

Aha ni mu Gasantire ka Mbuye mu Karere ka Muhanga hafi y'i Ruri. Abahatuye bajya ku Bitaro bya Ruri n'amaguru mu gihe kujya ku Bitaro bya Kabgayi bibasa itike ya 2000FRW mu mudoka.
Aha ni mu Gasantire ka Mbuye mu Karere ka Muhanga hafi y’i Ruri. Abahatuye bajya ku Bitaro bya Ruri n’amaguru mu gihe kujya ku Bitaro bya Kabgayi bibasa itike ya 2000FRW mu mudoka.

Undi mwanzuro wo gufasha abaturage b’i Rongi mu buvuzi ni ugihindura Poste de Santé ya Gasagara Ikigo Nderabuzima kugira ngo ababyeyi babashe gufashwa, ibikoresho ngo bikaba bizaba byahageze bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Aimable Ntagisanimana, avuga ko bamaze kuvugana n’Ibitaro bya Kabgayi ngo bitange ibikoresho byagenewe aho ababyeyi babyarira kandi ko byamaze kuboneka, hasigaye koherezwayo imodoka yo kubipakira.

Umurenge wa Rongi utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 21, bakirwa n’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara ndetse na Poste de Santé ebyiri za Ruhango na Birehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka