Muhanga: Abaturage barasaba Imbuto Foundation kubavugira bakajya babona inzitiramubu kare

Bamwe mu baturage barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga barasaba umuryango Imbuto Foundation ko wajya ubakorera ubuvugizi maze bakajya bahabwa inzitiramubu hakiri kare kuko ngo ziza izindi zarashaje.

Aba baturage basanga imyaka itatu yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima ko ariyo izajya yongera gutangaho inzitiramubu nshya, ari myinshi kuko ngo bamwe baba bazishajishije mbere y’iyo myaka.

Umubyeyi witwa Mukabasebya Constatine urwaje umwana mu bitaro bya Kabgayi kubera indwara ya maraliya, atangaza ko impamvu yatumye umwana we arwara maraliya ari ikibazo cy’inzitiramubu yabo yashaje kuko ngo bayimaranye imyaka igera kuri ibiri.

Imbuto Foundation ishishikariza Abanyamuhanga kwirinda malariya.
Imbuto Foundation ishishikariza Abanyamuhanga kwirinda malariya.

Ati: “mpamya ko maraliya umwana wanjye yayitewe no kuryama mu nzitiramubu yacitse kuko imaze imyaka ibiri none yarashaje kubera ikibazo cy’inzu ntoya zacu kandi zitatwemerera kuba twafata ibikoresho neza ngo birambe”.

Mukabasebya akomeza avuga ko abona bigoye cyane ko inzitiramubu zamara imyaka itatu kuko ngo baba bafite n’ikibazo cy’abana bashobora kuzikubaganya zigacika.

Umusaza witwa Rudasumira Claver uturuka mu murenge wa Kabacuzi nawe akaba arwaje umwana mu bitaro bya Kabgayi avuga ko impamvu we umwana we w’imyaka itanu ari mu bitaro atari ikibazo cy’inzitiramubu ko ahubwo ashobora kuba ari ikirere kiri guhinduka kigatuma imibu yiyongera ku bwinshi.

John Ntigengwa, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Imbuto Foundation asaba abaturage by’umwihariko abagenerwa inzitiramubu n’ibigo nderabuzima byabo ko bagakwiye kuzifata neza kuko kugeza ubu biteganijwe ko zigomba kumara imyaka itatu bitaba ibyo umuntu akajya ayigurira aho zigurishwa.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga yafatanyije na Imbuto Foundation gukangurira abaturage kwirinda malariya.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yafatanyije na Imbuto Foundation gukangurira abaturage kwirinda malariya.

Nyamara abaturage batari bake basanzwe bahabwa izi nzitiramubu usanga bavuga ko badashobora kuzigura ko ahubwo bazajya bategereza bakazihabwa.

Gahunda ya Imbuto Foundation yo gushishikariza abaturage kwirinda malariya yatangiye mu mwaka w’2009. Kuri ubu Imbuto Foundation ikorera iyi gahunda yayo mu turere dutanu aritwo Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Kamonyi, Muhanga na Nyanza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka