Mu Rwanda abahawe nibura inkingo ebyiri za Covid-19 bagera kuri 78%

Ubwo yagezaga ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, ivuga kuri gahunda zitandukanye za Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ku byo Leta y’u Rwanda yagezeho n’ibyo iteganya mu rwego rw’ubuzima, ari yahereye agaruka ku bamaze gukingirwa Covid-19.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Mu rwego rw’ubuzima, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko ubu Abaturarwanda bagera kuri 78% bamaze guhabwa nibura doze ebyeri z’inkingo za Covid-19, aho akaba ari ho yahereye ashimira uko Abaturarwanda bitabiriye iyo gahunda yo gukingira.

Hari kandi gahunda yo kongera umubare w’ibitaro, ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato ya ‘health post’. Muri urwo rwego Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu bitaro bishya byubatswe harimo ibya Nyarugenge, ibitaro bya Gatunda muri Nyagatare, ibya Gatonde, Nyabikenke ndetse n’ibitaro bya Munini byavuguruwe.

Yagize ati “Kugeza ubu, mu gihugu hose hari ibigo nderabuzima bigera kuri 512, amavuriro mato 1200 n’ibitaro 56. Hari gahunda yo kongera serivisi zitangirwa kuri ayo mavuriro mato, abaturage bakajya bahabonera serivisi ubundi zitangirwa ku bitaro by’Akarere”.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kandi, Guverinoma y’u Rwanda yatangije uruganda rukora inkingo za Covid-19, iza Malaria ndetse n’iz’igituntu.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abakozi bashoboye mu mavuriro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yashyizeho ikigo gishinzwe guteza imbere imyigishirize n’amahugurwa y’abakora mu mavuriro, bagahabwa ubushobozi buhanitse ‘Human Resources for Health’, kandi ubu ngo birakora neza bikagenda byongera umubare w’abakora mu mavuriro mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko muri urwo rwego, hari abaganga b’inzobere baza mu gihugu kwigisha abakora mu mavuriro, ariko hakaba n’abanyeshuri bajya kwiga mu muhanga, aho bakura ubumenyi buhanitse mu rwego rw’ubuvuzi. Kugeza ubu ngo hamaze gutangwa porogaramu 13 guhera mu 2020.

Hari kandi ibigo byihariye by’ubuvuzi n’ubushakashatsi mu buvuzi, harimo ikivurirwamo indwara z’umutima ndetse n’ikivurirwamo indwara ya kanseri.

Guverinoma y’u Rwanda kandi nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje abivuga, ikomeje gahunda yo gushyigikira Abajyanama b’ubuzima bazamurirwa ubushobozi, bagakomeza kwegera abaturage, ariko bongerewe n’ubumenyi.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka