Minisitiri w’ubuzima yashimangiye ko Leta y’u Rwanda itihanganira serivisi mbi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes arahamagarira abakozi bo muri serivisi z’ubuzima kurushaho gutanga serivisi nziza anasaba ababyeyi n’abana guhora bazirikana isuku ku mubiri.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana wabereye mu karere ka Karongi ku rwego rw’igihugu, tariki 18/10/2012, Minisitiri Binagwaho yakarabye ku mugaragaro kugira ngo yereke abandi uko bigenda.

Minisitiri Binagwaho yashimye muri rusange serivisi z’ubuzima zitangwa n’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Karongi, ariko aboneraho n’akanya ko kubibutsa ko ari inshingano kuko Leta y’u Rwanda itihanganira itangwa rya serivisi mbi.

Ministre w'ubuzima Dr Binagwaho Agnes yifatanyije n'abana gukoresha kandagira ukarabe.
Ministre w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes yifatanyije n’abana gukoresha kandagira ukarabe.

Yagize ati: “Ndabashimira mwese ukuntu mwitabira serivisi nziza, abaturage na Guverinoma y’u Rwanda ntago twihanganira serivisi mbi, tolerance zero! Ndasaba abakozi kurushaho gutanga serivisi nziza”.

Nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa binyuranye byaranze icyumweru, ministre w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes yatanze ku mugaragaro urukingo rwa kanseri (cancer) y’umura rugenewe abakobwa bafite imyaka 12.

Muri uwo muhango kandi ministre w’ubuzima yashyikirije moto eshatu abayobozi b’ibitaro bya Kibuye, Kirinda na Mugonero zizafasha mu kazi gatandukanye abahagarariye abakozi b’ubuzima muri ibyo bitaro.

Mayor w'akarere ka Karongi Kayumba Bernard na Dr Anitha Asiimwe ushinzwe kurwanya SIDA nabo bahaye abana ibinini bya vitamine A.
Mayor w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard na Dr Anitha Asiimwe ushinzwe kurwanya SIDA nabo bahaye abana ibinini bya vitamine A.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’isuku, ministre Binagwaho yashyizeho gahunda y’amarushanwa mu mirenge.

Buri rugo rusabwa kugira kandagira ukarabe, akarima k’igikoni, ubwiherero busukuye, agatanda k’amasahani n’inzitiramubu.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bazabigiramo uruhare bakangurira abaturage kwitabira gahunda zo kurwanya malariya no kurwanya imirire mibi.

Umurenge uzagira amanota 100% ni ukuvuga abaturage bose bujuje ibisabwa, uzahembwa amafaranga ibihumbi 500.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I appreciate Dr Binagwaho. She’s the kind of leaders we need for this country.

Bido yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka