Minisitiri w’ubuzima arasubiza ibibazo ku mitangire ya servise mu nzego z’ubuzima

Kuri uyu wa mbere tariki 17/09/2012 kuva saa kumi n’imwe kugera saa moya z’umugoroba, Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binangwaho, azasubiza ibibazo bijyanye na service z’ubuzima mu Rwanda mu kiganiro yishe MinisterMondays.

Abafite ibibazo cyangwa ibitekerezo kuri servise z’ubuzima mu Rwanda bashobora kuvugana na minisitiri Binagwaho ku rubuga rwe rwa twitter @agnesbinagwaho cyangwa bakamwohereza ubutumwa kuri telefoni yatanze 0788386655.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko iki ganiro kigamije guteza imbere imitangire ya serivise z’ubuzima. Ibi bishobora korohereza abashaka gutanga ibitekerezo cyangwa ibibazo ku bijyanye na serivise z’ubuzima mu Rwanda.

Ubu kandi ni uburyo bwo gutanga amakuru kuri Minisitiri kugira ahari ibibazo ashobore kubishakira ibisubizo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka