Mazane: Bahawe ubwato buzafasha ababyeyi kugezwa kwa muganga

Abaturage batuye ikirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru bahawe ubwato bugezweho kugirango bujye butwara ababyeyi kwa muganga kuko bahuraga n’ikibazo cyo kwambuka amazi bajya kwivuriza ku kigonderabuzima cya Nzangwa giherereye mu birometero nka 12.

Ubwato bahawe bufite agaciro k’amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi 250 bwatanzwe ku nkunga y’ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi (BTC).

Kuba abo baturage bari bafite ibibazo byo kutabona ibikorwa by’ubutabazi bw’ubuzima, uburwayi butandukanye nka Malariya, no kuba baragezwaga ku kigo nderabuzima cya Nzangwa batinze kubera gukoresha utwato tw’ibiti ngo nibyo byatumye BTC ibaha ubwo bwato; nk’uko byasobanuwe na Dr Vincent Tihon uyobora ishami ryo gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima muri BTC.

Ati “ubu bwato buzajya bukora nk’imbangukiragutabara, ica mu mazi igihe cyose hazajya haba hari ikibazo kijyanye n’ubuzima”.

Umuyobozi wa poste de santé ya Mazane ashykirizwa urufunguzo rw'ubwato.
Umuyobozi wa poste de santé ya Mazane ashykirizwa urufunguzo rw’ubwato.

Ikoreshwa ry’iyo ngobyi y’abarwayi, ibiciro byayo bifite uko bigenwa. Biteganyijwe ko umuntu ufite ikarita ya mitiweli, azajya atanga 10% by’urugendo mu gihe utayifite azajya atanga 100% y’urugendo.

Muri rusange ufite ubwisungane mu kwivuza ntazajya arenza amafaranga 30. Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu bari hagati ya 20 na 25.

Abo baturage batuye kuri icyo kirwa giherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera basobanuriwe ko amafaranga yo kugenda muri ubwo bwato azajya akoreshwa mu kubusana igihe bwangiritse cyangwa igihe hakenewe amavuta ya moteli yabwo nayo azabashe kugurwa; nk’uko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera Narumanzi Leonille yabibabwiye.

Nubwo kuri icyo kirwa cya Mazane hari ikigenda gihinduka mu rwego rw’ubuzima, kuri ubu hari ikibazo cy’abaturage bagikoresha amazi mabi bityo bakaba bakunze kurwara indwara z’inzoka nk’uko bisobanurwa na Bwasaka Bongwa uhagarariye ishami ry’ikigo cy’ubuzima cya Mazane.

Ati “ mu mezi abiri ashize kuri iki kigo cy’ubuzima twakiriye abarwayi b’inzoka 13.

Ubwato bari basanzwe bakoresha.
Ubwato bari basanzwe bakoresha.

Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Nzangwa ari nacyo gikuriye posite ya Mazane, Munyambonera Pierre Augustin, avuga ko ubu hari gahunda yo guha abaturage imiti irwanya umwanda mu mazi (sur eau) ndetse ko bashishikariza kuzajya bateka amazi mbere yo kuyanywa.

Ikirwa cya Mazane gituwe n’abaturage bagera ku 1009, abana bari munsi y’imyaka itanu ni 311. Hari abajyanama b’ubuzima batandatu.

Ubu bwato buje bukurikira ibindi bikorwa by’iterambere byatanzwe n’Akarere ka Bugesera ku nkunga ya BTC n’abandi bafatanya bikorwa.

Muri ibyo bikorwa harimo ibitaro byubatswe i Mazane n’ikigo cy’amashuri abanza cya Mazane, ubu kigwamo n’abana bagera 260 n’abarezi babo 6.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka