Rapid Sms ni gahunda yo gukurikirana umugore utwite kuva agisama kugeza abyaye na nyuma yaho kugeza umwana agejeje imyaka itanu byose bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telephone idenganwa.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzi cya Mayange, Harerimana Gaspard, yemeza ko kuva iyi gahinda yatangira nta mubyeyi urapfa ahitanywe n’inda atwite cyangwa umwana ngo apfe avuka nk’uko byajyaga biba mbere.

Hifashishijwe terefone, umujyanama w’ubuzima akurikirana umubyeyi kuva agisama areba niba hari ikibazo afite amukangurira kujya kwipimisha byibuze inshuro enye, umujyanama iyo asanze hari ibimenyetso mpuruza umubyeyi utwite afite ahita yohereza ubutumwa bugufi akoresheje telephone.
Ubwo butumwa bujya muri minisiteri y’ubuzima nayo igahita yoherereza ikigo nderabuzima igisubizo cyaba ari ikibazo gikomeye bakohereza imbangukira gutabara ikamuzana ku kigo nderabuzima maze agakurikiranwa n’abaganga.
Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange ushinzwe gukurikirana gahunda ya Rapid SMS, Umulisa Josette, avuga ko iyo amaze kubona ubutumwa umujyanama w’ubuzima yoherereje minisiteri y’ubuzima yihutira kuvugana n’uwo mujyanama wohereje ubwo butumwa bugufi.
Yagize “iyo ari ushaka ubutabazi tuhita tubukora kuko ahita yohererezwa imbangukira gutabara igahita imuzana hano ku kigo nderabuzima maze agakurikiranwa n’abaganga.

Zimwe mu mbogamizi duhura nazo kuva iyi gahunda yatangira, ni izuko hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibwa amatelefone bahawe cyangwa bakazita bigatuma gukurikirana abo bashinzwe bihagarara”.
Abaturage barashima iyi gahunda kuko basanze Leta yabo ibatekereza bitandukanye na mbere kuko ubu nta mubyeyi ukibyarira mu rugo cyangwa ngo aharembere ndetse n’umwana nk’uko byajyaga bibaho nk’uko bivugwa na Musabyeyezu Donatha wo mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange.
Dusabe Jeanine ni umujyamana w’ubuzima mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange, avuga ko iyi gahunda yagabanyije indwara ku bana zakundaga kubibasira.
Ati “mbere abana bakundaga kwibasirwa n’indwara z’impiswi n’umusonga, ariko ubu nta mwana ukicwa n’izo ndwara kuko tubakurikiranira hafi bakavurwa hakiri kare”.

Gahunda ya Rapid SMS mu murenge wa Mayange imaze imyaka ibiri itangijwe, ikaba ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima bagabanyije mu by’iciro bibiri.
Hari abo bita aba Binȏme bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana kuva bavutse kugeza ku myaka itanu, bakaba ari 70 ndetse nabo bita ASM (Agent de Sante Maternal) aba bo bakaba bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite kuva akimusama ni 35 mu murenge wose.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mayange n’abajyanama b’ubuzima,mukomeze mudufash kubaka igihugu.murakoze ntangarugero
Kiriya kigo nderabuzima gishobora kuba ari intanga rugero mu gukora neza ugereranyije nahandi kabisa. Bravo!
Uriya muyobozi turamwemera rwose
Nibindi bigo nderabuzima bizarebere kuri bariya bakore nkabo. Mukomereze aho rwose turabashigikiye kandi turabashima uko mukora akazi mubwitange. Ntawabona icyo abahemba. Imana ibafashe
Oh nibyiza cyane biragaragara ko uyu muyobozi wiki kigo nderabuzima nabo bafatanyije akazi ari ari abakozi cyane. Bita kukazi kabo rwose. bakomereze aho ni abo gushimirwa. Nabandi barebereho. Birashimishije cyane rwose.