Igikorwa cyo kuvura abarwaye ibibare cyatangiye uyu munsi tariki 20/03/2012 ku bufatanye bw’inzobere mu byerekeye kubaga abarwaye ibibare bafatanije n’abaganga b’ibitaro bikuru bya Kigali (CHK). Biteganyijwe ko abantu bagera kuri 300 bazavurwa muri iki gikorwa kizamara iminsi ine.
Umuyobozi w’umushinga “Operation Smile” mu akarere k’Afurika yo hagati, Dr Aime Lukulutu, yashimiye MTN kuba yarabateye inkunga y’amafaranga aho nabo batanga iy’ubumenyi kugira ngo babashe kugarurira icyizere n’isura nziza abarwayi b’ibibare.
Gahimana Laurent, umwana w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa kane ku mashuri abanza y’i Kavumu mu karere ka Rutsiro ni umwe mu bari buvurwe muri iyi gahunda. Yavuze ko kubera uburwayi bwe bagenzi be bamuseka ku ishuri bigatuma agira ipfunwe ntiyige neza.
Gahimana yavuze ati “Ndamutse mvuwe ngakira, nzishima cyane dore ko nzajya niga mu ishuri nseka neza nk’abandi mbasha no kuvuga neza”.
Mu barwayi basaga 30 bari bitabiriye ubu buvuzi harimo n’uruhinja rw’umwaka umwe rwitwa Dushime Keria.
Nk’uko bivugwa na Dr Benjamin Hu inzobere yo kubaga ibibare muri Operation Smile, abana boroha kuvurwa bakanakira vuba ugereranije n’abantu bakuru. Ngo nyuma y’iminota 45 umwna abazwe hakoreshejwe plastic ashobora kubasha konka uretse ko igihe kigenda gitandukana bitewe n’uburwayi.
Igitera indwara y’ibibare ntikiramenyekana neza uretseko mu biyitera harimo n’imirire mibi; nk’uko bisobanurwa na Dr Benjamin Hu.
Kuvura ibibare ni igikorwa ngaruka mwaka cyibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda. Mu mwaka wa 2010 nuwa 2011 havuwe Abanyarwanda 541, naho ubu muri 2012 harateganywa kuvurwa 300.
Operation Smile ni sosiyete idaharanira inyungu z’amafaranga, yatangiye mu mwaka wa 1982 ifite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ikaba iri mu bihugu 13 by’Afurika. Iyi sosiyete yasinyanye amasezerano (MoU) na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda aho izajya ivura Abanyarwanda buri Werurwe.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|