Kwihitiramo kw’abarwayi ni byiza ariko birimo n’ingorane-Abaganga

Itegeko no 49/2012 ryo kuwa 22/10/2013 rigena ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi, riha umurwayi uburenganzira bwo kwihitiramo umuganga umuvura no kwihitiramo serivisi imukorerwa. Nyamara ariko abaganga bo ku bitaro bya Kabutare batekereza ko hari igihe ubu burenganzira bwavamo n’ingorane.

Aha baganga bo ku bitaro bya Kabutare bagaruka ahanini ku myemerere y’abarwayi ishobora kubatera kutemera imiti cyangwa serivisi bimwe na bimwe, ndetse no kutaboneka buri gihe kw’abaganga abarwayi bashobora guhitamo.

Umwe mu bakorera kuri ibi bitaro agira ati “ko ku bw’imyemerere yabo abahamya ba Yehova batemera guterwa amaraso, umubyeyi w’umuhamya wa Yehova utwite ugeze habi yanze ko bamutera amaraso kugira ngo hakizwe ubuzima bwe n’ubw’umwana, kumureka agapfa ntikwaba ari ukwica umwana we uba atabasha kwifatira icyemezo?”

Undi na we ati “niba umurwayi agomba kwihitiramo umuganga ashaka, ese uwifuza kuvurwa n’umuganga utabasha kuboneka, kubwirwa ko uwo muganga adahari ntibizatuviramo kuregwa gutanga serivisi mbi?”

Yongeraho ati “Umuntu ashobora kwanga kwivuriza ku kigo nderabuzima agashaka kuvurirwa ku bitaro. Ko iyo umuntu ufite ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri ahawe n’ikigo nderabuzima kujya kwivuriza ku bitaro abyisabiye icyo gihe ari we wirihira (atarihirwa na mituweri), ese uwo avuze ko itegeko ritubahirijwe yaba abeshye?”

Abaganga bo ku bitaro bya kabutare basanga uburenganzira bw'abarwayi rimwe na rimwe bushobora gutera ingorane.
Abaganga bo ku bitaro bya kabutare basanga uburenganzira bw’abarwayi rimwe na rimwe bushobora gutera ingorane.

Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène, umuganga, akaba n’umwe mu basenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, avuga ko umurwayi aba agomba guhitamo mu baganga bahari, kandi ko itegeko rimwe ridakuraho ayandi.

Ku bijyanye no kwihitiramo umuganga agira ati “n’ubwo umurwayi afite uburenganzira bwo guhitamo umuganga yishakiye, ntibivuga ko agomba guhitamo mu badahari.

Uretse no kuba umurwayi afite uburenganzira bwo kuvurwa n’umuganga yifuza kandi, n’umuganga ashobora kwanga kuvura umurwayi igihe ubuzima bwe butageze habi (en danger)”.

Naho ku bijyanye n’umubyeyi wakanga kuvurwa ku buryo uko kwanga gushobora kuvamo ingaruka mbi ku wo atwite, Dr. Sindikubwabo avuga ko hari hakwiye kurebwa n’andi mategeko. Ibi ngo binajyanye n’igihe ababyeyi, ku bw’imyemerere yabo, bakwanga kuvuza umwana wabo utaragera mu gihe cyo kwihitiramo.

Abarwayi batesha igihe abantu bo bateganyirijwe iki?

Abavurira ku bitaro bya Kabutare banibaza niba hariho igihano giteganyijwe ku muntu ushobora guhuruza ubuyobozi abeshyera umuganga, hanyuma bikaza kugaragara ko yamubeshyeye. Ngo ese ko aba yamaze kumuharabikira izina, na we bikaba biba byamutesheje agaciro, bikwiye guhagararira aho?

Ibi ngo binajyanye n’ibijya bigaragara ku barwayi bagera kwa muganga, bahamara nk’iminota 30 bagatangira guhamagara abayobozi bababwira ko barangaranywe nyamara abahageze mu gitondo cya kare na bo baba bagihari.

Umwe mu baganga ati “ese nk’uwo umuyobozi, urugero umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, ataye akazi akaza kureba uyu muntu ngo warenganyijwe ntahererwe serivisi ku gihe, yahagera agasanga si ko biri, uku gutesha igihe abayobozi ko kuba kugomba kurangirira aho?”.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka