Kuvuza abarwaye mu mutwe bagendaga mu mujyi wa Kibungo byatumye isura y’umujyi ihinduka

Nyuma y’aho ubuyobozi bushyiriye ingufu mu kuvuza abarwayi bo mu mutwe batari bake bagaragaraga mu mujyi wa Kibungo ubu noneho abantu barashima isura uyu mujyi usigaye ufite.

Umuntu ugeze mu mujyi wa Kibungo asanga utandukanye na mbere aho wageragamo ukabona abarwayi batari bake bo mu mutwe bazerera bambaye nabi.

Muri Gashyantare 2012 uhararariye police mu karere ka Ngoma yavuze ko kureka abarwayi bo mu mutwe bagakomeza kuzerera batavuzwa ntanubitayeho byateza umutekano muke kandi ko nta bumuntu bwaba burimo.

Yagize ati “Uriya muntu ashobora kugukoresha impanuka uri mu modoka cyangwa se biriya biti bagendana akaba yabikubita umwana wawe wasize mu rugo nawe yakigukubita, tujye tubitekereza. Tugomba kubagirira impuhwe tukabegera.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu akaba ari nawe uyobora byagateganyo aka karere yemeje ko abarwayi batandatu bajyanwe kuvuzwa i Ndera mu rwego rwo kubitaho no kutabatererana mu burwayi bwabo maze asaba n’abandi gukurikiza urwo rugero rwiza bajyana abantu nk’abo kwa muganga.

Kugeza ubu abagarutse bavuye i Ndera bigaragara ko borohewe kuko ubona bambara neza ndetse no ku maso ukaba wabona ko bashobora kuzakira abandi baracyariyo.

Abantu batuye uyu mujyi wa Kibungo bavuga ko byari bikabije kuko aba barwayi bo mu mutwe baheshaga isura mbi Abanyakibungo kuko byagaragaza ko Abanyakibungo batita ku barwayi ngo babafashe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka